Kamonyi: ibivugwa ku cyateye umugabo kwica umugore we amunize

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko umugabo witwa Hakizimana Celestin w’imyaka 45 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira ukurikiranyweho icyaha cyo kwica anize Nyiranteyiremye Donatha wari umugore we.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko mu rutonde rw’abaturage bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye, uyu muryango utari usanzwe uriho.

Yatangaje ko batunguwe cyane ubwo bumvaga ngo Hakizimana Celestin yafashe icyemezo kigayitse akiyicira umugore we. Ati “Bombi bafite imyaka 45 kandi ntabwo basanganywe amakimbirane, kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.”

Icyakora hari bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo. Bavuga ko no ku wa Kane w’icyumweru gishize, umugabo yaje yitotomba kugera ubwo atema amateke, ashaka ko umugore amusubiza undi aricecekera.

Inkuru Wasoma:  Mu rugo rw’umuturage hagaragaye ibisasu bya gerenade ebyiri

Meya Dr Nahayo yasabye abaturage ko bajya birinda amakimbirane kugera ubwo batangira kwamburana ubuzima nk’uko byabaye kuri uwo muryango. Ati “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru ku gihe y’ahavugwa ibibazo by’ubwumvikane buke.”

Kugeza ubu Hakizimana Celestin ukekwaho iki cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira. Mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved