Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, hakomeje kuvugwa inkuru y’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’amashuri cya GS Ruyenzi giherereye muri uriya Murenge, bwatunguranye nyuma yo gusaba abana bamwe biga mu mashuri y’incuke kujya biga ikigoroba kubera ubwinshi. https://imirasiretv.com/polisi-yu-rwanda-yafashe-umugore-wakoreshaga-amayeri-adasanzwe-agacururiza-mukologo-iwe-mu-rugo/

 

Ubusanzwe hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, abana b’incuke biga mu masaga y’igitondo ndetse akenshi ku gicamunsi ntibiga. Kuri GS Ruyenzi ho siko bimeze kuko iki kigo cyashyize hanze itangazo, kivuga ko abana biga mwaka wa mbere w’incuke bazajya batangira kwiga saa moya n’igice za mu gitondo naho abiga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bakazajya biga nyuma ya saa sita.

 

Umuyobozi w’ikigo, Habiyambere Cyrispin, yavuze ko intandaro yabyo ari uko bagize umubare munini w’abana baza kwandikishwa kuri icyo kigo. Yagize ati “Ku ikubitiro twakiriye abana 80 icyo gihe itariki ntarengwa twari twatanze yari kuri 28 Kamena 2024 yo kugira ngo ababyeyi babe bamaze kwandikisha abana babo ariko ntabwo byubahirijwe kuko na nyuma y’aho ababyeyi bakomeje kuza kwandikisha abana kandi ntabwo twari kwanga kubakira.”

 

Habiyambere kandi avuga ko atari agashya kuri G.S Ruyenzi gusa kuko hari n’andi mashuri afite iyo gahunda aho abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba. Akomeza avuga ko umubare w’abanyeshuri wiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka washize aho bari bafite abanyeshuri 62 mu mwaka wa mbere w’incuke, ariko ubu bakaba ari 125, kandi bikaba bitakunda ko bigira mu cyumba kimwe cy’ishuri.

 

G.S Ruyenzi kugeza ubu ifite abenyeshuri biga mu ishuri ry’incuke 279, harimo abo mu mwaka wa gatatu 50, mu wa kabiri 104 bazagabanywa mu byumba bibiri, no mu wa mbere 125 bazagabanywa mu byumba bitatu. https://imirasiretv.com/polisi-yu-rwanda-yafashe-umugore-wakoreshaga-amayeri-adasanzwe-agacururiza-mukologo-iwe-mu-rugo/

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved