Kamonyi: Umukobwa w’imyaka 24 yabyaye umwana abifashijwemo na nyina bahita bamwica

Umukobwa witwa Umulisa Anitha w’imyaka 24 y’amavuko, akomeje gushakishwa n’ubuyobozi b’Umurenge atuyemo wa Gacurabwenge Mu karere ka Kamonyi, nyuma y’uko abyaye umwana, abifashijwemo na nyina bakamujugunya mu bwiherero bikanarangira yitabye Imana. https://imirasiretv.com/umugore-yibagiriwe-umwana-we-wamezi-icyenda-mu-modoka-birangira-yitabye-imana-nyuma-yibiteye-agahinda-byamubayeho/

Amakuru avuga ko intandaro yo kujugunya uyu mwana ukivuka mu bwiherero, ari uko uwamuteye inda yamwihakanye. Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango, bavuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, batunguwe no kumva ibyabaye ku mwana w’umukobwa wafatanyije na nyina umubyara gukuramo inda, bakanica uruhinja rwaje gukurwa mu musarane nyuma y’uko hari haye amakuru ubuyobozi.

Inkuru dukesha BTN ivuga ko uwo mukobwa witwa Anitha yahise acika inzego z’umutekano, aho kugeza na nubu agikomeje gushakishwa, ni mu gihe mama we bikekwa ko bafatanyije kwica uruhinja yamaze gutabwa muri yombi. Abaturage bavuze ko babajwe no kumva igikorwa nk’iki umubyeyi yafatanyijemo n’umwana we ndetse bavuze ko bifuza ko mu gihe bahamwe n’icyaha bazazanwa mu ruhame.

Umujyanama w’Ubuzima muri uriya Murenge wa Gacurabwenge, yavuze ko bajyaga babaza Anitha niba atwite ndetse bakanamugira inama ko yajya kwipimisha kwa muganga niba koko byarabaye, ariko ngo yarabatukaga akababera ibamba. Umwe mu nshuti ze, yemeje ko Anitha yari yaramubwiye ko atwite. Gusa ariko yanamubwiye ko umugabo wamuteye inda ntacyo azamufasha ahubwo ngo azabaga akifasha kuko yamwihakanye. https://imirasiretv.com/umusore-yasabye-umusaza-kumugurira-icupa-ryinzoga-abyanze-ahita-amuruma-umunwa-arawuca-aranawumira/

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi w'Ikigo cy'Ishuri yashyize murumuna we utari umwarimu ku rutonde rw’abakosora ibizamini bya Leta

Inkuru Wasoma:  Uburengerazuba bw’u Rwanda bushobora kongera guterwa n’ibiza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved