Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rugarika, haravugwa inkuru y’inshamugongo y’umugore wapfiriye mu rugo rw’umugabo bari bahuriye mu kabari nijoro, bikavugwa ko yari indaya.

 

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ubwo umugabo witwa Semivumbi Abdul wo mu mudugudu wa Bikamba, akagari ka Kigese, yasohokaga akajya kunywera mu kabari gaherereye muri Bishenyi. Aho ni ho yahuriye n’umugore bivugwa ko akoraga uburaya, ariko amazina ye ntiyatangajwe.

 

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bombi basangiye muri ako kabari, nyuma bemeranya gutahana. Abdul yamujyanye iwe mu rugo, ariko akihagera ngo uwo mugore yahise yitura hasi arapfa.

 

Semivumbi yahise ajya gutabaza abaturanyi, ababwira uko byagenze, mbere y’uko hatabazwa inzego z’umutekano n’abashinzwe iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Bwana Nkurunziza Jean de Dieu, yemeje iby’iyo nkuru mu kiganiro yagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru.

 

Icyateye urupfu rw’uwo mugore ntikiramenyekana, nubwo abaturage bagiye batanga amakuru anyuranye, bamwe bakeka ko ashobora kuba yari arwaye, abandi bakeka ibindi bishobora kuba bifitanye isano n’ubusinzi.

 

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rw’uyu mugore.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.