banner

Kanimba na Soleil bagarutse ku bukwe bakoze bukavugisha abantu bose

Tariki 17 Ugushyingo 2023 mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nta kindi cyari kirimo kuvugwa, uretse ubukwe bwa Mazimpaka Wilson uzwi nka Kanimba na Delphine Ortha Uwase uzwi nka Soleil muri sinema nyarwanda, bwabaye inkuru ahantu hose kubera uburyo hari hamenyekanye ko aba bombi bakundana bitunguranye ndetse bagahita bakora n’ubukwe.

Aba bombi bari babanje gushyira amafoto hanze tariki 7 Ugushyingo 2023 bateguza ubukwe, ari nabyo byatumye buvugwa cyane kuko byaje ari ikintu gitunguranye cyane, nyuma koko bagaragara bambaye nk’abageni Soleil mu gatimba ndetse na Kanimba mu ikote, Abanyarwanda bati “burya buratashye” Ariko biza kurangira yari integuza ya filime bakinaga inyura kuri YouTube.

Mu kiganiro aba bombi bagiriye kuri MIE bagarutse kuri ubu bukwe, bumvikanye bavuga ko hakiri igihe kinini cyane cyo kuba buri wese muri bo yakora ubukwe. Kanimva yumvikanye avuga ati “Ni inkono itarashya, bimwe by’inkono ihira igihe” bityo ngo aracyategereje igihe nyacyo cy’igihe azakorera ubukwe.

Ubwo Kanimba yabazwaga igihe azarongorera Soleil akamugira umugore, bamubajije niba ubundi ubusanzwe banakundana, Kanimba yavuze ati “Igihe nikigera nzamurongora, ariko bitavuze ko ndi kwicira isoko abandi bamushaka” nko kuvuga ko hari amahirwe menshi y’uko aba ngaba mu buzima busanzwe batanakundana, ahubwo bakaba ari abantu bakorana mu mishinga isanzwe gusa.

Soleil abajijwe ku kijyanye n’ubukwe bwe uko bwaba bumeze, bamubajije niba aba yumva atazakora ubukwe bw’igitangaza cyane kubera ko ari icyamamare kizwi cyane hato ngo hatazagira abamucishamo ijisho, yumvikanye avuga ko ‘usohotse uko ari atabirenganyirizwa’ nko kuvuga ko buri wese yagakwiye gushima aho yishyikira, bityo ubukwe yakora si ngombwa ko buba ari igitangaza ahubwo igihe umuntu agiye gukora ubukwe, byaba byiza urukundo ari rwo ruri imbere.

Soleil nyuma y’amafoto avuga ku bukwe bwabo bikarangira ari filime bari barimo gutwikira, abinyujije kuri instagram ye yigeze avuga ati “Rero ningira gahunda nzabamenyesha [Gahunda y’ubukwe, kuko ni vuba ntabwo bitinze, ntawe ucyeza abami babiri, arahari uwo nihebeye] nko kuvuga ko adakundana na Kanimba bagaragaranye mu mashusho y’ubukwe.

Kanimba na Soleil bamenyekanye cyane muri filime ‘Bamenya’ aho yatangiye ari umugore n’umugabo, gusa uyu mugore akaba atabyarira uyu mugabo bigatuma amuhoza ku nkeke, ariko Kecapu waje mu buzima bw’uyu mugabo Kanimba we akabasha kumubyarira.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved