Kanyuka yamaganye HRW yamuhinduriye imvugo igamije gukwirakwiza ibinyoma bya RDC

Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yamaganye ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, bwakoresheje izina rye bukamuhimbira amatangazo atakoze bugamije gukwirakwiza ibinyoma bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Hashize imyaka irenga ibiri Guverinoma ya RDC izenguruka mu bihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ishakisha amaboko ngo ishobore gutsinsura umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bicwa bishyigikiwe na Leta ya RDC ariko wakomeje kuyibera ibamba.

 

Ku wa 12 Werurwe 2025, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa muntu wasohoye itangazo rigarukamo ibinyoma byinshi bikwirakwizwa na Leta ya RDC, birimo no kuba hari abanyamakuru n’abasivile barimo umuhanzi Idengo bavuga ko yishywe na M23 ngo azizwa ko ari uwo mu rubyiruko rwa LUCA.

 

HRW yavuze ko Kanyuka yemeje ko abarwanyi ba M23 bamurashe kuko yari yambaye impuzankano ya gisirikare.

Kanyuka abinyujije ku rukuta rwa X yanditse ko ibyatangajwe na HRW ari ibinyoma bigamije gufasha Leta ya RDC gukwirakwiza ibihuha byayo no kuyobya amahanga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Inkuru Wasoma:  M23 yagaragaje ko abasirikare ba SADC babeshywe kugira ngo barwanire muri RDC

 

Ati “HRW iri gukoresha urubuga rwayo idasesenguye igakwirakwiza ibinyoma bya RDC kubera imikoranire n’inyungu hagati yayo n’ubutegetsi. Turavuga dushikamye ko nta miryango itari iya Leta twagabyeho ibitero, ahubwo urubyiruko rwo mu miryango itandukanye rwagiye rwinjira muri AFC/M23.”

 

Yavuze ko mu byo yanditse nta hantu havugwa ko umuhanzi Idengo yazize isano afitanye na LUCHA, ko ahubwo abagize iri tsinda benshi biyunze kuri M23.

 

Yasabye umuryango Human Right Watch kureka imikorere ibogamye, bagatangaza raporo z’ukuri ku muryango mpuzamahanga batagoretse imvugo ze mu nyungu za Leta ya Kinshasa.

 

Ati “Turasaba ko HRW ihita ihagarika kuvuga ibyo ntavuze no guhindagura ibimenyetso bagamije inyungu za politike.”

 

Magingo aya umuryango mpuzamahanga warebereye ubwicanyi bumaze imyaka bukorerwa mu Burasirazuba bwa Congo ndetse binyuze mu icengezamatwara rya RDC yashoyemo imbaraga z’amafaranga n’amabuye y’agaciro byatumye ibihugu byinshi byotsa igitutu kuri M23 aho gusaba guverinoma guhagarika kwica abaturage bayo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka