Nkuko twabasezeranije kubagezaho amakuru ya UWIHOREYE Jean Bosco wamamaye nka NDIMBATI nyuma yo gushinjwa na FRIDAUS ko yamuteye inda amunywesheje amayoga maze akamusambanya atabishaka akaza gusama inda yavuyemo abana b’impanga,nyuma NDIMBATI bakamujyana muri RIB, uyu munsi tariki 23 zukwa 03,2022 NDIMBATI yajyanywe mu rukiko bagamije kwiga kukuba yaba ari hanze cyangwa se akomeje gufungwa.
Mu gihe urubanza rwari rutgerejwe ngo hafatwe umwanzuro, mu buryo bwa video NDIMBATI abwye urukiko ko kuba yarafashwe akajyanwa mu itangazamakuru byatumye RIB imujyana kumufunga ari uko yakorewe akagambane n’umunyamakuru wa ISIMBI SABIN ngo mbere y’uko ashyira ikiganiro hanze yabanje gusaba NDIMBATI million 2, naho uyu mukobwa FRIDAUS watewe inda akamwaka million 5 zose hamwe zikaba million 5, aribwo NDIMBATI yanze kuzitanga ikiganiro kikabona kujya hanze.
NDIMBATI yagize ati” SABIN yarampamagaye ambwira ko afite inkuru yanjye, ko ngomba kumuha million 2 nabyanga akanjyana mu itangazamakuru, nkaba mbyita akagambane kabaye uko akaba ariko byagiye mu itangazamakuru kubera SABIN wabeshye FRIDAUS ko azamufasha,hari abantu bo hanze bazamuha amafranga menshi, ibyo byose bikaba byarabaye nyuma y’uko FRIDAUS yari yansabye million 5, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300, no kumushakira umukozi uzobereye mubyo kurera abana mubwira ko ibyo ntabishobora”.
Ayo ni amagambo NDIMBATI we ubwe yitangarije mu rukiko, tukaba turabakurikiranira uko urubanza rwagenze, ndetse n’imyanzuro yafashwe n’ubucamanza. Tubasaba gukomeza kuza kudusura musoma inkuru zacu umunsi ku munsi.