Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Inteko ya 20 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), Nyiricyubahiro Fridolin Kardinali Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa akaba na Perezida wa SECAM, yashimye byimazeyo u Rwanda ku buryo rwakiriye abitabiriye iyi nteko n’uburyo rwabashije gutera intambwe ikomeye ku bijyanye n’ubwiyunge n’amahoro.

 

Muri iyi nteko iri kubera muri Kigali Convention Center, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kristu, isoko y’Amizero, Ubwiyunge n’Amahoro.” Kardinali Ambongo yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye neza n’ibibazo Afurika ihanganye na byo muri iki gihe, birimo intambara, ubuhunzi, n’ibibazo by’ibidukikije.

 

Yongeyeho ko Kristu ari we muyobozi uhamye wa Afurika mu rugendo rwo gukira no guhinduka.

Yongeyeho ko Kristu ari we muyobozi uhamye wa Afurika mu rugendo rwo gukira no guhinduka.

 

Ati: “Mu gihe isi yuzuye amakimbirane, ubukene, ubuhunzi n’ibibazo by’ibidukikije, turebera kuri Kristu, ukiza agatanga n’ihumure. Ibi si ukwemera gusa kwa tewologiya, ahubwo ni ikibazo gikomeye cya gishumba n’ubuvugizi.”

 

Kardinali Ambongo yashimangiye ko guhitamo u Rwanda nk’ahantu iyi nama ibera bitabaye ku bw’impanuka, ahubwo ari icyemezo cyatekerejweho neza, gikubiyemo ubutumwa bukomeye bwa SECAM ku bwiyunge, ukuri n’amahoro.

 

Yavuze ko u Rwanda ari “igihugu cy’amateka akomeretse, ariko kandi cyagaragaje ubutwari mu kwiyubaka no gutangira bundi bushya.”

Yagize ati: “Kuba turi hano si impanuka, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’igihugu cyahinduye amateka mabi akomeye mo ubuhamya bukomeye. Ubu ni ubutumwa ko ibikomere by’amateka, iyo byakozweho na Kristu, bihinduka isoko y’umugisha.”

 

Muri urwo rwego, yageneye Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ishimwe ryihariye, ku bw’uburyo bwiza yakiriye inama ya SECAM n’intumwa zayo, ariko cyane cyane ku bw’uruhare rwe rukomeye mu guhindura u Rwanda igihugu cy’ubumwe, ubwiyunge n’amajyambere.

 

Kardinali Ambongo yashyimye u Rwanda

 

Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), nawe yashimye Perezida Kagame ku bw’uruhare yagize mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyashegeshwe n’amateka mabi y’amacakubiri.

 

Yagize ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri politiki ye y’ubumwe n’ubwiyunge. Hari igihe ubutumwa bwa Kiliziya bwari bwarakomwe mu nkokora n’amateka akomeye y’amacakubiri, ibyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyakora ku bw’ubuntu bw’Imana, mu myaka 31 ishize twagize ubuyobozi bukomeye bwaharaniye kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”

 

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wari uhagarariye Perezida Kagame nk’Umushyitsi Mukuru, yakiriye abitabiriye SECAM anabashimira ku kuba barahisemo u Rwanda.

 

Yagize ati: “Kuba muri hano ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubutumwa bukomeye bw’ibyiringiro, ubumwe, ubwiyunge n’amahoro. Iyo niyo ntero y’igihugu cyacu nk’igihugu cyanyuze mu mateka akomeye ariko kikiyubaka.”

 

Yakomeje ashimangira ko iterambere u Rwanda rugezeho ryaturutse ku bumwe, gukorana umurava, n’ubufatanye hagati ya Leta, amadini n’amatorero.

 

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo mu burezi, ubuzima no mu kubaka ubumwe mu muryango nyarwanda.

 

SECAM yashinzwe ku ya 29 Nyakanga 1969 i Kampala muri Uganda, mu ruzinduko rwa Papa Mutagatifu Pawulo wa VI, wari Umupapa wa mbere wageze ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko Inama ya SECAM iri kubera i Kigali izafata n’umwanzuro ku cyerekezo cyayo cya 2025–2050, ikazanaberamo amatora ya Komite nshya y’Ubuyobozi bwa SECAM.