Karongi: Abantu bataramenyekana batemye inka irapfa

Ndacyayisenga Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugabano yahamirije BWIZA dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari ukuri.

Ati: “Inka ya Hakuziyaremye yasanzwe mu kiraro n’abataramenyekana barayitema birangira ipfuye, aho yatubwiye ko arimo gukeka uwamugurishije isambu witwa Nyinawabagesera Jeanne, agakomeza kujya agaruka kwahiramo ubwatsi ariho amakimbirane y’aba bombi yaturutse. ”

Akomeza avuga ko Hakuziyaremye yababwiye ko yabujije uwamugurishije gukomeza kugaruka kwahira ubwatsi mu isambu itari iye, undi akabyanga, bigera ubwo amubwira ko azabyemera inka atakiyifite, nubwo avuga ko nta makuru babifiteho.

Inkuru Wasoma:  Ngizi impinduka zitezwe mu bijyanye no gushyingura mu Rwanda

Yatwemereye kandi ko bagiye kuganiriza abaturage aboneraho gusaba kutarya inyama z’iyo nka itarapimwa na Veterineri, mu gihe iperereza rigikomeje.

Yaboneyeho gusaba abaturage kumenya ko iyo wagurishije umurima uba wawugurishije n’ibiwuriho byose.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved