Karongi: Meya, Visi Meya ushinzwe ubukungu na Perezida wa Njyanama beguye

Beguye bitunguranye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, nyuma y’ibibazo by’imiyoborere bimaze iminsi iri muri aka Karere, ndetse hari n’abakozi b’Umurenge wa Murundi na bo basezeye ku mirimo yabo.

Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere ka Karongi riheruka, hagaragajwe ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Murundi.

Mukase Valentine, wari umuyobozi w'akarere ka Karongi yeguye ku mirimo ye

Mukase Valentine, wari umuyobozi w’akarere ka Karongi yeguye ku mirimo ye

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Dusingize Donatha yabwiye Kigali Today ko ntacyo yatangaza, asaba ko havugishwa Visi Perezida w’Inama Njyanama, Ngarambe Vedaste nawe wirinze kugira icyo atangaza avuga ko atwaye imodoka.

Hamaze iminsi hari isesengura mu mikorere y’ubuyobozi mu Turere mu Ntara y’Ibirurengerazuba, ibi bikaba ari umusaruro waryo.

Inkuru Wasoma:  Bamufashe yiba ibitoki bahita bamwica abaturage bavuga uko byagenze

Tumwe mu Turere twagenzuwe n’inzego z’umutekano zivuye i Kigali, ahandi hashyirwaho amatsinda agenzura imikorere y’abayobozi n’abakozi mu Turere harebwa ubushobozi bwabo.

 Niragire Theophile, yari umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Niragire Theophile, yari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Mu mpera z’Ukwakira 2023, nabwo Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe maze yeguza uwari Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Dusingize Donatha wari Perezida w'Inama Njyanama nawe yeguye

Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama nawe yeguye

Inkuru Wasoma:  Abagabo b’I Karongi baravugwaho gushora abagore babo nk’umutego ku bandi bagabo bagamije kubarya amafaranga

Tumwe mu Turere twagenzuwe n’inzego z’umutekano zivuye i Kigali, ahandi hashyirwaho amatsinda agenzura imikorere y’abayobozi n’abakozi mu Turere harebwa ubushobozi bwabo.

 Niragire Theophile, yari umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu

Niragire Theophile, yari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Mu mpera z’Ukwakira 2023, nabwo Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe maze yeguza uwari Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.

Dusingize Donatha wari Perezida w'Inama Njyanama nawe yeguye

Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama nawe yeguye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved