Karongi: Umusore yasanzwe iwe mu mugozi yapfuye nyuma yo kurwanira umukobwa n’abandi basore mu masaha y’ijoro

Umusore witwa Sinzumunsi Phenias wo mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yasanzwe mu mugozi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kanama 2024, nyuma yo gukimbirana n’abasore bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, bapfa umukobwa. https://imirasiretv.com/hari-uwamuhanuriye-ko-inka-ihagarariye-satani-ku-isi-umuyobozi-wa-rgb-yasobanuye-byinshi-mu-byatumye-insengero-nyinshi-zifungwa/

Amakuru avuga ko Sinzumunsi yagiranye amakimbirane n’aba basore mu ijoro ahagana saa tatu zo ku wa 03 Kanama 2024, ndetse ngo bapfaga umukobwa wicuruza bivugwa ko biriwe basengerera (abo basore), nyuma bakaza kumusangana na Sinzumunsi. Abo basore bakibabona bahise batangira gushyamirana na Sinzumunsi bararwana, abanyerondo baza kubakiza, birangira atashye ajya kuryama.

Ku munsi ukurikiyeho ahagana saa kumi n’ebyiri, umugabo usanzwe umukoresha akazi ko kwenga no gucuruza imisururu, yaje kumureba mu nzu yabagamo atungurwa no asanga yapfuye niko guhita ahamagara ubuyobozi.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, aho yavuze ko icyagaragaye ari uko uyu musore yiyahuye. Ati “Icyagaragaye ni uko uriya musore yiyahuye, ariko yiyahuye hari abantu bahoranye n’ubu hari abari gukurikiranwa.”

Meya Mukase yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago, anasaba urubyiruko kugerageza rukarangwa n’imyitwarire myiza. Kuri ubu uriya mukobwa watumye aba basore bakimbirana yatawe muri yombi, mu gihe abakora ubucukuzi butemewe bakomeje gushakishwa kugira ngo hakorwe iperereza. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma. https://imirasiretv.com/abaturage-babyutse-bariye-karungu-batuma-minisitiri-wintebe-yegura-ahita-ahunga-nigihugu-igitaraganya/

Inkuru Wasoma:  Nyagatare: Umugabo ufite abagore batatu akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 wabaga mu gipangu cye

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye igihano gikomeye cyahawe wa musirikare urinda Perezida uherutse kwicira abantu muri resitora asanze bari gufata ifunguro

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved