Kayonza: Abayobozi bane mu kigo cy’ishuri barafunzwe

Abayobozi bane mu kigo cy’ishuri cya Saint Christophe TVET, giherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, batawe muri yombi, bakurikinyweho guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Aba barimo Soeur Kasine Marcienne wari Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri, Iribagiza Benigne wari ushinzwe ubuzima bw’abanyeshuri n’abakobwa (Animatrice), Mpambara Jean Baptiste wari ushinzwe icungamutungo na Souer Ingabire Marie Chantal wari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

Aba bakurikiranyweho kugira uruhare mu byaha birimo; guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Aba bakekwa kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage bikekwaho ko aricyo cyateye urupfu rw’umunyeshuri hakaba hari abandi barwaye bari kwitabwaho mu bitaro bya Rwinkwavu.

Aba barezi bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye.

Umubiri w’uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Mukarange na Fumbwe mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Inkuru Wasoma:  Yaketsweho kwiba inka, Polisi itungurwa no gusanga akorera ikindi cyaha gikomeye mu rugo rwe

Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 115 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igifungo kiba kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga cyo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano cyacyo ni igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved