Kayonza: Leta yafashe undi mwanzuro ku Itorero ryadutse ryitwa ‘Abadakata hasi’ batemera ko abana bajyanwa mu ishuri

Ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, hatangiye umukwabo wo gufata abasengera mu Itorero ‘Abadakata hasi’ batemera gukurikiza gahunda za Leta zirimo kujyana abana ku ishuri, gutanga mituweli n’izindi nyinshi.

Uyu mukwabo ugitangira hafashwe abaturage batandatu barimo abagore batanu n’umusore umwe. Icyakora bamwe muri bo iyo bafashwe bakunda kwigishwa Bibiliya bamwe bagahinduka ndetse bagafata umwanzuro bakajyana abana babo mu mashuri cyangwa se bakishyura mituweli.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakoze uyu mukwab hamaze kubarurwa ingo 16 ziri mu tugari dutatu turi muri uyu Murenge, aho abaturage basengeramo batajya bakozwa ibyo gukurikiza gahunda za Leta.

Yagize ati “Ni abantu basengera mu Itorero ryitwa Abadakata hasi, batangiye kwigaragaza mu bihe bya Covid-19 banga kwikingiza. Aba bose usanga batubahiriza gahunda za Leta nko kwanga kwishyura mituweli, kwanga kujyana abana ku ishuri, ntibemera kwishyira hamwe. Uyu munsi rero twakoze umukwabo ngo bose tubafate ariko baratoroka tubona batandatu gusa.”

Yakomeje avuga ko aba batandatu bafashwe bahise batangirwa kwigishwa Bibiliya, byatumye abagera kuri batanu bemera kuva muri iyo myumvire mibi banemera guhita bishyura mituweli. Umwe muri abo baturage yanze kuva ku izima atangira gutuka abayobozi avuga ko bari mu buyobe ndetse bazarimbuka kuko batazi ibyo bakora.

Gitifu Kagabo yakomeje agira ati “Uwo muturage wanze guhinduka yakuye abana be mu ishuri, ntajya yishyura mituweli cyangwa ngo yitabire izindi gahunda za Leta. Yavuze ko turi impumyi ngo kuko ibyo turimo ntitubizi, ahubwo dusabe Imana iduhumure, twagerageje kubigishiriza hamwe ariko we ntiyahindika bituma tumushyikiriza RIB kuko we yagiye akora n’ibindi byaha.”

Inkuru Wasoma:  Umukozi wo mu rugo yishe nyirabuja aba hafi bakeka icyabimuteye

Yashimingiye ko bazakomeza gushakisha abafite iyo myumvire kugira ngo bigishwe, bave mu myumvire mibi barimo ndetse anasaba abaturage kwirinda ababayobya. Ati “Niba abaturage bagiye gusenga bisengana ubujiji, nibasengane ubwenge bareke kubangamira gahunda za Leta zirimo gukura abana mu ishuri, kwishyura mituweli n’ibindi byinshi. Turasaba abaturage kandi gusoma Bibiliya neza, bagasobanukirwa nibyo baba bigishwa.”

Iri Torero ribarizwa mu Mirenge ya Rwinkavu na Kabare mu Karere ka Kayonza, bamwe mu bayoboke baryo bakunzwe gufatwa bakwigishwa Bibiliya bikarangira bahindutse nko muri Nzeri umwaka ushize abagera kuri batanu bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu bamaze kwigishwa baza guhinduka.

Inkuru Wasoma:  Umuforomokazi w’ikigo umunyeshuri yapfiriyeho nyuma yo kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza yatawe muri yombi na RIB

Yashimingiye ko bazakomeza gushakisha abafite iyo myumvire kugira ngo bigishwe, bave mu myumvire mibi barimo ndetse anasaba abaturage kwirinda ababayobya. Ati “Niba abaturage bagiye gusenga bisengana ubujiji, nibasengane ubwenge bareke kubangamira gahunda za Leta zirimo gukura abana mu ishuri, kwishyura mituweli n’ibindi byinshi. Turasaba abaturage kandi gusoma Bibiliya neza, bagasobanukirwa nibyo baba bigishwa.”

Iri Torero ribarizwa mu Mirenge ya Rwinkavu na Kabare mu Karere ka Kayonza, bamwe mu bayoboke baryo bakunzwe gufatwa bakwigishwa Bibiliya bikarangira bahindutse nko muri Nzeri umwaka ushize abagera kuri batanu bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu bamaze kwigishwa baza guhinduka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved