Kayumba na bagenzi be bahoze ari abayobozi ba gereza ya Rubavu baburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2023 nibwo abarimo Kayumba Innocent na bagenzi be bahoze ari abayobozi ba gereza ya Rubavu baburanye urubanza mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rw’ibanze rwa Rubavu rwari rwarategetse ko bakurikiranwa bafunze kubera ko hari impamvu zituma bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iyicarubozo ryakorewe muri gereza ya Rubavu.

Aba bahise bajurira banenga icyemezo cy’urukiko rw’ibanze, bavuga ko umucamanza yirengagije ibimenyetso batanze akanaha agaciro ubuhamya bw’abatangabuhamya bivuguruza bityo ko bikwiye guhinduka bagakurikiranwa bari hanze.

Kayumba Innocent wahoze ayobora gereza ya Rubavu yavuze ko abamushinja baranzwe no kuvuguruzanya kandi ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibi byaha akurikiranweho. Icyakora nubwo avuga ibyo, hari abagabo babiri bareganwa bamushinja ko yagiraga uruhare muri iryo yicarubozo nubwo mu rukiko babihakaniye umucamanza bakavuga ko mu iperereza bahatiwe kumushinja ariko urukiko rubifata nko guhindagura imvugo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibimenyetso byo kwiregura abaregwa batanga mu bujurire ntaho bitaniye n’ibyo batangaga mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa, bugaragaza ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nta nenge n’imwe bukibonamo busaba ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Uwayezu Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije wa gereza na Gahungu Ephrem bagaragarije urukiko ko abatangabuhamya babashinjije ibinyoma basaba ko barekurwa bakazakurikiranwa bari hanze. Ubushinjacyaha bubarega kuba ibyitso ku byaha byo gukubita no gukomeretsa bikaviramo bamwe urupfu, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima ndetse n’iyicarubozo.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragarije urukiko ko hari abandi bantu batarafatwa kandi bakekwaho ibi byaha cyane ko abo umunani batawe muri yombi hamaze gufatwa undi ukekwaho ibikorwa by’iyicarubozo muri iyo gereza. Buvuga ko abakubitwaga wasangaga bagezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bamaze gupfa, abaregwa bagahimba raporo zigaragaza ko bazize uburwayi busanzwe.

Inkuru Wasoma:  Abarenga 20 batawe muri yombi bazira ibikorwa by'ubutinganyi.

Bwavuze ko rero igihe iperereza kuri ibyo byaha rigikomeje bakomeza gufungwa mu gihe urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi. Ibyaha aba baregwa bishingiye ku mpfu z’abafungwa barindwi bivugwa ko bapfuye bazize ibikorwa by’iyicarubozo muri gereza ya Rubavu n’undi mugabo bivugwa ko yakuye ubumuga muri gereza kubera ibyo bikorwa byakorerwaga muri iyo gereza hagati ya 2019 na 2022.

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwapfundikiye uru rubanza rutangaza ko umwanzuro warwo uzasomwa kuwa kane tariki 12 Ukwakira 2023.

Icyaha cy’iyicarubobo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, ariko iyo uwarikorewe bimuviriyemo ubumuga cyangwa urupfu, igihano ni icya burundu.

Inkuru Wasoma:  RDF yagaragaje ukuri ku bivugwa ko hari umusirikare wayo wahohoteye umukobwa amuziza ko yanze ko baryamana amaze kumugurira inzoga mu kabari

Bwavuze ko rero igihe iperereza kuri ibyo byaha rigikomeje bakomeza gufungwa mu gihe urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi. Ibyaha aba baregwa bishingiye ku mpfu z’abafungwa barindwi bivugwa ko bapfuye bazize ibikorwa by’iyicarubozo muri gereza ya Rubavu n’undi mugabo bivugwa ko yakuye ubumuga muri gereza kubera ibyo bikorwa byakorerwaga muri iyo gereza hagati ya 2019 na 2022.

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwapfundikiye uru rubanza rutangaza ko umwanzuro warwo uzasomwa kuwa kane tariki 12 Ukwakira 2023.

Icyaha cy’iyicarubobo gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, ariko iyo uwarikorewe bimuviriyemo ubumuga cyangwa urupfu, igihano ni icya burundu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved