Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono yasabye imbabazi abitabiriye ibyo birori bunga mu rye

Kuri iki cyumweru kuwa 23 Nyakanga 2023, habaye inama nyunguranabitekerezo ku bumwe bw’abanyarwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa FPR Inkotanyi I Rusororo mu karere ka Gasabo. Uwari waratumije ibirori byo kumwimika nk’Umutware w’Abakono, Kazoza Justin yasabye imbababazi ku makossa yakoze we na bagenzi be bitabiriye ibyo birori.

Ni ibirori kandi byari byutabiriwe n’abandi bayobozi b’indi mitwe ya politiki mu zindi nzego kugira ngo baganire ku bikorwa byarushaho gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda banarebera hamwe uburyo bwo gukumira icyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Mu gusaba imbabazi yijeje FPR Inkotanyi ko atazasubira muri ayo makossa. Yagize ati “Ndasaba imbabazi abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, ngasaba imbabazi ubuyobozi bwacu yaba ubw’igihugu ndetse na FPR by’umwihariko, nkanasaba imbabazi abo natumiye bakagwa mu makossa batabigambiriye, nabitewe no kudashishoza ndetse no kutareba kure ngo menye ingaruka ibyakozwe byo kwimika Umutware w’Abakono bishobora guteza. Mbijeje ko ibyabaye bitazasubira kuko tugomba kubakira ku bumwe bwacu nk’Abanyarwanda.”

Ibi biganiro byari biyobowe na Cleophas Barore, yaje kubaza ibikurikira nyuma y’uko Kazoza asabye imbabazi niba ubutware bwe burangira, Komiseri Uwacu Julliene asubiza ko Kazoza akwiriye kwegera abari bamutoye bose nk’Umutware wabo akabashimira ko bamwizeye ariko kandi akanababwira ko bitazakomeza kuko twese turi Abanyarwanda muri rusange, igihe cy’abatware Abanyarwanda bakaba barakirenze, ahubwo bakaba bakwiye gushingira ku bumwe bwabo bw’Abanyarwanda.

Kazoza na bagenzi be basabye imbabazi FPR Inkotanyi banashimira perezida Paul Kagame akaba na chairman w’uyu muryango ku mbabazi yabahaye. Ambassader Gasamagera Wellars, umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi, yibukije ko ubumwe ari ihame FPR ikomeyeho kandi ko ari amahitamo ya mbere y’u Rwanda rushya.

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa u Rwanda rwageneye Abarundi bari mu Rwanda n'Abanyarwanda bari mu Burundi

Visi perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance na we yasabye imbabazi FPR Inkotanyi, avuga ko yagize ugushishoza guke. Muri iyi nama, abayobozi batandukanye batanze inama kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no ku bumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kububumbatira birinda icyabacamo kabiri.

Visi perezida wa Sena

Umunyamabanga mukuru wa FPR Inotany, Ambassaderi Wellars Gasamagera

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa bukomeye Paul Kagame yageneye Abanyarwanda nyuma yo gutsinda amatora

Visi perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance na we yasabye imbabazi FPR Inkotanyi, avuga ko yagize ugushishoza guke. Muri iyi nama, abayobozi batandukanye batanze inama kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda no ku bumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kububumbatira birinda icyabacamo kabiri.

Visi perezida wa Sena

Umunyamabanga mukuru wa FPR Inotany, Ambassaderi Wellars Gasamagera

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved