Kazoza watorewe kuba umutware w’Abakono yavuze ko atagikeneye no kumva iryo jambo

Kazoza Justin uherutse gutorwa nk’Umutware w’abakono, nyuma akaza kwerekwa uburemere bw’amakosa yakoze ndetse na we akabisabira imbabazi, yeruye avuga ko atagikeneye no kumva iryo jambo ko ari umutware w’Abakono. Ibi yabitangaje nyuma y’aho abitabiriye uyu muhango wo kumwimika bamwe basabye imbabazi, abandi bakegura ku nshingano z’akazi.

Kazoza yabwiye Ukwezi TV ko nyuma yo kwimikwa nk’umutware, baje kuganirizwa na perezida Kagame ahaba impanuro babone uburemere bw’amakosa bakoze. Yavuze ko baje gusanga igikorwa bakoze ari amakosa akomeye cyane, umutimanama we uhita umurya rwose kuburyo yasanze ari amakosa ntagereranwa.

Ati “Nakoze amakosa ntagereranwa, amakosa mabi cyane, ashingiye gucamo ibice abanyarwanda kuko kwironda nk’Abakono ni ikintu kibi cyane, bishobora gutuma u Rwanda rusubira mu bibi rwahuye nabyo mu myaka 29 ishize.”

Kazoza yongeye gusaba imbabazi perezida wa Repubulika n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, avuga ko kandi mu gukora kiriya gikorwa habuze ubushishozi bituma agwa mu makossa afite uburemere bityo atagishaka no kumva iby’ubutware yari yarahawe. Ati “rero nkaba nicuza mbikuye ku mutima kandi mpamya ntashindikanya ko bitazongera kumbaho ukundi uko byagenda kose.”

Inkuru Wasoma:  Abayobozi bari inshuti za Bamporiki atarafungwa ntibamusura muri gereza

Yakomeje avuga ko kandi yahise yegura nk’umutware avuga ko atanashaka kubyumva kuko ‘umuryango dufite ari RPF ufite umuyobozi chairman wacu kandi dukunda uyoboye uko tubyifuza kandi ugeza ku banyarwanda ibintu bitandukanye nk’uko abantu bose babibona.’

Kazoza ashimangira ko habayeho uburangare no kwirara kuko Atari akwiriye gushyiraho inzego kandi zisanzweho. Ati “Nta mpamvu yo gushyiraho inzego z’umuryango cyane ko ibyo umuryango wifuza gukemura, bikemurwa n’inzego zihari za Leta yadushyiriyeho, kuko ibintu twari twagiyemo cyangwa tumaze imins tujyamo nk’uko nari nabivuze mbere, ni ibintu bisubiza igihugu cyacu inyuma.”

Kazoza yagiriye inama abafite imyumvire nk’iyo yari afite guhindura intekerezo bityo akaba yifuza kuba intangarugero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved