Kazungu ntakuzuyaza ahishuye uko yishe abantu 14 akoresheje inyundo, imikasi,…

Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 yitabye urukiko mu rubanza rwamaze iminota 40 bitewe nuko ibyaha byose akurikiranyweho yabyemeye atazuyaje.Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rugiye kuburanisha Kazungu ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Hari ku isaha ya saa tatu nibwo Kazungu yageze ku rukiko yambaye umupira w’umukara,ipanatalo y’ikoto ndetse na Kambambili zifite ibara ritukura ku musatsi yamazeho wose.Kazungu wari ubajijwe n’inteko iburanisha niba yiburanira, yahagurutse yegera ameza aburanirwaho asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.

Maze Perezida w’inteko iburanisha abaza ubushinjyacyaha niba bemera ko yaburanira mu muhezo,ubushinjacyaha bwahakanye buvuga ko agomba kuburanira mu ruhame. Kazungu yasabaga ko yaburananira mu muhezo kugira ngo batazamenya ibyaha yakoze uko yabikoze.

Ibyaha akekwaho: -iyicarubozo

-Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

-Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake

-Guhisha umurambo w’umuntu kuwucaho cyangwa se kuwushinyagurira

-Gukoresha ibikangisho

-Ubujura bukoresheje ikiboko

-Gusenya cyangwa se konona inyubako ku bushake utari nyirayo

-Gukoresha inyandiko mpimbano

-Kugera ku makuru ari muri mudasobwa

Ubushinjacyaha bumaze gusoma ibyaha byose Kazungu akurikiranyweho, Perezida uyoboye inteko iburanisha impamvu bazanye Kazungu mu rubanza,Ku tariki 5 Nzeri 2023 nibwo kwa Kazungu murugo hasanzwe icyobo kirimo imirambo y’abantu 12.

Kazungu yabwiye ubugenzacyaha ko abo bantu yabakuraga ahantu hatandukanye, yabageza iwe akabazirika, yakoreshaga inyundo, imikasi, akabambura amafaranga ariko ababwira amagambo ateye ubwoba. Yabateraga ubwoba akabandikisha impapura zihamya ko bamuhaye ibyo batunze mu ngo zabo, abandi bakandika ko ibyabo abiguze, yarangiza akabasaba imibare y’ibanga ya telephone zabo.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi wa kampani yasabye abagore bakoramo bose gukuramo imyenda ngo arebe uri mu mihango

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko yahitaga abica akabajugunya mu cyob.abamucitse nibo batanze ubuhamya, Kazungu avugako yishe abantu 14,imirambo 2 ikaba yarabuze ari gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha buvuga ko yagiye ahindura imyirindoro ye kuko ngo ibyo yamburaga abo bantu yabigurishaga yiyise Turatsinze Eric, ndetse agatura ahantu yitaruye abandi, Hari n’umukobwa w’umutangabuhamya uvuga ko yabakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kazungu yemera ko yishe abantu 14 agacukura umwobo wo kubashyiramo, yemera ko gukoresha imibonano mpuzabitsina ari umwe yabikoreye, yemera ko yakingiranaga abantu akabakanga,hari n’abo yamanzaga kuniga bakemera ibyo ashaka byose.

Yemeye ko yakoresheje inyandiko mpimbano ari gukodesha inzu yiyise Dushimirimana Joseph ufungiye i Mageragere, ibi byemejwe kandi na nyir’inzu Kazungu Denis yakoreshaga, yinjiraga muri telefone zabo bantu ndetse akazikoresha kugira ngo abone uko agera ku bandi bantu.ubuhamya bwatanzwe bushimangira ko yabamburaga imibare y’ibanga.

Ubushinjacyaha burasaba urukiko gufata icyemezo gifunga Kazungu iminsi 30 y’agateganyo, mu buryo bwo kurinda abatangabuhamya n’abakorewe icyaha ndetse no kuba imyirondoro ye ishidikanwaho.kandi akurikiranyweho ibyaha birenze igihano cyi myaka ibiri.Kazungu Denis avuga ko abo yabikoreye babanje kumwanduza sida ku bushake.

Kazungu kandi yavuze ko ntacyo arenzaho. Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 saa cyenda.

ivomo:Inyarwanda.com

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved