Kecapu wo muri Bamenya abwije ukuri abamuteze iminsi ku rukundo rwe. Avuze ukuri ku mukunzi we uherutse kumwambika impeta.

Muri uku kwezi kwa gatanu nibwo Mukayizere Jalia Nelly wamamaye cyane nka Kecapu muri film y’uruhererekane ya bamenya yambitswe impeta n’umusore witwa Jean Luc. Kecapu yatangaje ko uyu musore bamenyanye mu mwaka wa 2009, ariko bakaza gukundana mu mwaka wa 2010, gusa urugendo rw’ubuzima rukajya rutuma bamara igihe batari kumwe, kuko hari nubwo igihe cyageze Kecapu akimuka aho yari ari akajya ahandi bigatuma asa n’utandukanye n’uyu musore.

Ubwo Kecapu yambikwaga impeta byabaye inkuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko abantu batangira kuvuga ko Kecapu ariwe wisabiye umuhungu kugira ngo amwambike impeta. Uwo munsi hasohotse aka video Kecapu ndetse na Jean Luc barimo kuzamuka ahantu muri etage, uwagatangaje agakuririzaho avuga ko uwo musore atanabyitayeho kuko n’uburyo yambaye rwose bigaragara ko Kecapu arimo kumwinginga.

Mu kiganiro Kecapu yagiranye n’umunyamakuru Yago usanzwe akorera kuri Yago tv show kuri YouTube, Kecapu yavuze ko we n’umukunzi we bazamuka bagana aho hantu, ariwe wafashe aka video ka background yahoo kuko yari yagakunze, ariko amaze kugashyira hanze umuntu atazi ariko akeka ko asanzwe amukurikirana agakuririzaho ahimba inkuru idafite aho ihuriye n’ukuri.

Kecapu yakomeje abwira Yago ko Jean Luc ari umuntu bakundanye kera, kandi byamubabaje kumva abantu bavuga ko ariwe wamwizaniye ngo amwambike impeta, avuga ko uyu Jean Luc ariwe muntu umuzi kurusha abandi ati” buriya ikintu abantu batazi, nuko njye n’umukunzi wanjye tuziranye cyane. Ni wa muntu ushobora kujya kubwira ikintu kuri njye, wagerayo akakubwira ati ahubwo se n’iki urakizi? Numvaga nkeneye umuntu nkuwo mu buzima bwanjye, umuntu ntazasobanurira ubuzima naciyemo n’ibyo ndimo kuko abizi byose”.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Uncle Austin yahawe urw’amenyo n’umukurikira kubera ibyo yanditse kuri twitter.

Kecapu yakomeje abwira abantu ko byaba byiza baramutse batangiye kwiga kuvuga ku bibareba, yewe abashaka kuvuga bakajya bavuga amakuru bahagazeho neza, kubera ko ushobora kuvuga umuntu ugasanga amakuru uri kuvuga si ayanyayo, ndetse bikaba byanakugiraho ingaruka kuko amategeko arahari. Ikindi yavuze nuko ushobora kuvuga ugasanga wenda uri no gukomeretsa abo utazi.

Ku bijyanye n’urukundo yavuze ko abavuze ko yizaniye umuhungu ngo amwambike impeta bavunwe n’ubusa kuko nta hantu bihuriye nukuri kwa nyako, kuko umukunzi we ni umuntu baziranye cyane, ikindi kandi ubuzima n’ibizazane baciyemo cyane cyane Kecapu byose yanyuzemo umusore yari abizi, ariko biranga n’ubundi birangira amwambitse impeta, kuko ntago yigeze yita kubyabaye cyane cyane ko Kecapu yari yaranabyaye.

Reba ikiganiro

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved