Mukayizere Jalia Nelly wamenyekanye nka Kecapu muri sinema nyarwanda yongeye gukomoza ku buzima yigeze kubamo mbere yo kwamamara muri sinema ndetse no gushaka umugabo, agaragaza uburyo bamwe bamufataga uko bamubona cyane bamuvugaho ibyo yita ko bitari ukuri, gusa agashimira n’Imana ko yamugobotoye ibyo byose n’abamukwenaga bakabona ko bibeshyaga.
Mu kiganiro yagiranye na MIE, yabajijwe ku byavuzwe ko yaba yarabanye n’umugabo akamuta mu nzu ndetse akaba yari yaranabyaye mbere y’uko abana n’umugabo bari kumwe ubu, Kepacu avuga ko abantu bavuga ibyo bashaka ariko icyo we azi neza ari uko nta mugabo wundi bigeze babana ngo amute, icyakora akaba yarabyaye umwana ibyo bikaba bizwi.
Yagize ati “kubyara narabyaye ariko ibyo kuvuga ko yantaye mu nzu ntabwo ari byo, nta muntu utabizi y’uko hari umwana nari mfite mbere y’uko mbana na Mutabaza, ikindi sinabyaye ku buryo bw’igitangaza kuko nabyaye bisanzwe nk’abandi.”
Kecapu yanakomoje ku kuba hari ukuntu abantu bamufataga, aho abenshi babonaga ari igihomora, ati “naratambukaga bakavuga ngo dore cya kiraya, ariko Imana shahu yooo iragukorera, abantu bakubabaje ukumva baraguhamagaye ngo wampaye bitanu se.”
Kecapu kandi akomoza ku bantu nk’aho yanavuze ko mubabyitegaga ko atazakora ubukwe harimo abaje kubutaha, ndetse akanababona baseka cyane bagaragaza ibyishimo, ariko ku mutima akibwira ati “ubuse nk’uriya ashimishijwe n’iki.”
Kecapu yatangaje ko yari yarasabye Imana gusezerana imbere y’idini na se w’undi mwana azabyara kandi ibyo byarabaye, ubu akaba atangaza ko aryohewe n’ubuzima arimo nyuma yo gushaka no kwibaruka abana batatu b’impanga. Yongeyeho ko nubwo ubu ameze neza ariko yigeze kubaho nabi akajya anaburara inshuro nyinshi.