Umuhanzi Nyarwanda Rusanganwa Norbert wamamaye ku izina rya Kenny Sol n’umugore we Kunda Alliance Yvette, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024.

 

Ku wa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol n’umugore we bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda. Ndetse urukundo rw’aba bombi ntirwari rumaze igihe rumenyekanye nubwo uyu muhanzi yari amaze igihe yemeza ko afite umukunzi.

 

Icyakora ku wa 27 Mata 2024 aba bombi basangije amakuru y’ibyishimo abakunzi babo ko mu bihe bya vuba bagiye kwibaruka imfura. Kuri ubu amakuru agera ku IMIRASIRETV yizewe ni uko aba bombi bungutse umwana w’umuhungu, ndetse Kenny Sol yashimiye Imana yabahaye uyu mugisha.

 

Mu bihe byatambutse uyu muhanzi yumvikanye avuga ko yifuza kuzabona agira umwana kuko ari kimwe mu by’ingenzi yifuza ku mugore we, bakagura umuryango. Guhura kwa Kenny Sol n’umugore we kandi, imbarutso yabaye mushiki w’uyu muhanzi kuko niwe wabahuje, baza kwisanga bararemewe kubana.

 

Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko mu minsi yashize Kenny Sol yitabaje umugore we mu ndirimbo yise ‘2 in 1’ iri mu ndirimbo nyarwanda ziri kwinjiza abantu mu bihe by’ibirori n’ibitaramo (Summer). Uyu muhanzi kandi ari mu bihe bye byiza, nyuma y’uko asigaye abarizwa muri 1:55 AM imureberera inyungu, aho ari gutegura gusohora n’indi ndirimbo yakoranye na Nel Ngabo ndetse na Director Gad bo muri Kina Music.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved