Kenny Sol yatangaje impamvu yinjiye muri 1:55 AM ya Coach Gael

Kenny Sol yagaragaje ko anerezerewe nyuma yo kwinjira muri sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM, abonamo igisubizo cy’ibibazo yahuraga nabyo mu bikorwa bye bya muzika.

Kenny Sol yijeje abakunzi b’umuziki we ko ibikorwa bye bigiye kuba byiza kurushaho kuko ari mu maboko meza amufasha mu ishoramari rya muzika.

Uyu muhanzi yatangarije Kiss FM ko kubona abatera nkunga aricyo kintu yaburaga mu rugendo rwe rwa muzika yatangiye mu 2019.

Ati “Nk’uko mwabibonye ndi muri 1:55 AM, abantu babimenye tutarabibamenyesha ariko ubu ndimo, ndashima iyi sosiyete kuba yaremeye kuza mu rugendo rwanjye rwa muzika nicyo kintu naburaga, n’uburyo wabonaga ibikorwa byanjye hari uko bitinda ni ukubera ko arinjye wirwanagaho.”

“Ubu nibwo ibyiza bitangiye kubera ko mbonye abantu bamfasha mu bikorwa byanjye bagashoramo imari nta kabuza ibintu bigiye kuba byiza cyane kurushaho kuruta ahashize, ibyo bazanye nibyo naburaga, ubu ndi mu maboko yabo.”

Uyu muhanzi ntiyashatse gutangaza igihe azamara akorana n’iyi sosiyete, asanzemo Bruce Melodie wamufashe ukuboko ubwo yari agitangira umuziki.

Iyi sosiyete igiye gufasha Kenny Sol isanzwe ikorana na Producer Element ndetse na Ross Kana, bayigiyemo mu 2023.

Kenny Sol yahise ateguza abakunzi ba muzika indirimbo nshya azashyira hanze muri uku kwezi kwa Werurwe yakoranye na Nel Ngabo.

Nyuma yo kuva mu itsinda rya Yemba Voice, agatangira urugendo rwe mu muziki, amashimwe ni yose kuri Kenny Sol wahereye ku busa, uyu munsi akaba ari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

Mu 2019 nibwo Kenny Sol yatangiye umuziki, aho ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza banyuze mu ishuri ry’u Rwanda rya muzika.

Inkuru Wasoma:  Weasel umugabo wa Teta Sandra yihenuye ku bantu bashaka ko batandukana| “abanzi mwiyahure kuko Teta Sandra ntateze kundeka.

Uyu muhanzi agiye muri 1:55 AM amaze gukora indirimbo 17 na EP yise “Stronger than Before” igizwe n’indirimbo zirindwi.

Inkuru Wasoma:  Uwahaye indonke Bamporiki Edouard yamenyekanye. Dosiye ze ni nyinshi abantu batazi.

Uyu muhanzi agiye muri 1:55 AM amaze gukora indirimbo 17 na EP yise “Stronger than Before” igizwe n’indirimbo zirindwi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved