Ikigo cya Kenya gishinzwe ubumenyi bw’isanzure, KSA, cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku cyuma kiri mu ishusho y’uruziga gifite ibilo 500 cyaguye mu gace ka Mukuku gaherereye mu karere ka Makueni, giturutse mu kirere.
Amafoto yafashwe uru ruziga ubwo nyuma y’aho kiguye muri Mukuku tariki ya 30 Ukuboza 2024, agaragaza abaturage bagishagaye, bisa n’aho bafite bashaka kugisobanukirwaho byinshi.
Iki kigo cyagize kiti “Ubwo twakiraga aya makuru tariki ya 31 Ukuboza 2024, abakozi ba KSA bihutiye kujya aho cyaguye, dukorana n’itsinda ry’ibigo bitandukanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, turinda umutekano waho, turagifata, tukijyana mu bubiko kugira ngo gikorweho iperereza ryimbitse.”
Amakuru y’ibanze ya KSA avuga ko iki cyuma ari igice cy’icyogajuru, ubusanzwe kiba kigomba gushwanyagurikira mu kirere mu gihe kigaruka ku Isi cyangwa se kikagwa ahantu hadatuwe nko mu nyanja.
KSA yatangaje ko abahanga bayo bari gusesengura kugira ngo bamenye byinshi kuri cyo, bamenye nyiracyo, yizeza abaturage ko bazamenyeshwa ibizava muri ubu busesenguzi