Perezida wa Kenya, William Ruto yategetse polisi y’iki gihugu kurasa mu kaguru abamaze igihe bagira uruhare mu myigaragambyo, yamagana ubutegetsi bwe.
Ni icyemezo Perezida Ruto yatangaje ku wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025 nk’uburyo bwo guhangana n’imyigaragambyo izwi nka ‘Saba Saba’.
Iyi myigaragambyo iba tariki 7 Nyakanga buri mwaka hagamijwe gushyira igitutu kuri Leta mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’ibindi byifuzo by’abaturage muri politike.
Yatangiye bwa mbere ku wa 7 Nyakanga 1990 ubwo abakozi bo muri Kenya n’impirimbanyi za demokarasi biraraga mu murwa mukuru Nairobi, mu myigaragambyo yo kwamagana imiyoborere ishingiye ku ishyaka rimwe, n’imibereho mibi y’abakozi.
Imyigaragambyo y’uyu mwaka yari ifite ubukana buri hejuru, cyane ko nubundi Abanya-Kenya bamaze igihe banenga ubutegetsi bwa Ruto.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko mu guhosha iyi myigaragambyo Polisi ikwiriye gutangira kurasa mu kaguru abigaragambya, cyane cyane abajya mu bikorwa byo gutwika amaduka.
Ati “Uwo ariwe wese uzafatwa atwika igikorwa cy’ubucuruzi cy’undi muntu cyangwa umutungo we akwiriye kuraswa mu kaguru, akajyanwa mu bitaro ubundi nyuma agashyikirizwa urukiko. Ntimubice, ariko muzabavune amaguru.”
Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kenya uvuga ko kuva iyi myigaragambyo yatangira hapfuye abantu 31, abarenga 100 barakomereka mu gihe abandi 532 batawe muri yombi. Polisi ya Kenya yo ivuga ko hapfuye 11.