Nibura abantu 39 nibo bamaze kugwa mu myigaragambyo imaze igihe iri guca ibintu mu gihugu cya Kenya nk’uko bitangazwa na raporo ya Komisiyo Ishinzwe kurengera uburenganzira bwa Muntu muri icyo gihugu. Iyi myigaragambyo ikaba ikorwa n’abaturage biganjemo insoresore, ikaba igamije kwamagana gahunda ya leta yo kongera umusoro ku bicuruzwa bitandukanye nk’uko byari bikubiye mu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024-2025.
Gusa, iby’uyu mushinga ntibyatinze kuko byaje guhagarikwa na Perezida William Ruto nyuma y’imyigaragambyo karundura aho urubyiruko rwigabije imihanda yo ku murwa mukuru Nairobi, rukangiriza ibiro by’umuyobozi w’uyu mujyi ndetse n’ibiro by’inteko ishinga amategeko igatwikwaho igice kimwe.
Nubwo iyi Komisiyo yatangaje ko imyigaragambyo yaguyemo abantu 39, Perzida William Ruto avuga ko bigoye kuyizera ngo kuko iyi Komisiyo izwiho amateka yo kubeshya bityo ngo akaba atakwizera ibyo ivuga ko ahubwo yizera ibyatangajwe n’igipolisi cya Kenya aho cyo kivuga ko iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 19 gusa.
Hagati aho uru rubyiruko rw’Abanyakenya rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Nyakanga 2024 imyigaragambyo irakomeza nk’uko bisanzwe ngo kuko nubwo Perezida Ruto yakuyeho uyu mushinga wa “Finance Bill” ariko basanga adakwiriye kubabera umuyobozi.