Kenya: Urukiko rwahagaritse ubudahangarwa ku muryango ’Bill and Melinda Gates Foundation’

Urukiko Rukuru muri Kenya rwahagaritse by’agateganyo ubudahangarwa Guverinoma ya Kenya yari yahaye umuryango utegamiye kuri Leta, Bill and Melinda Gates Foundation.

Ni nyuma y’uko Leta ya Kenya ishyize hanze igazeti ikubiyemo ingingo y’uko uwo muryango kubera uruhare rwawo mu buvuzi, kurwanya ubusumbane no kurwanya ubukene, hari ubudahangarwa uzahabwa haba mu mategeko no mu mikorere.

Byazamuye impaka ndetse bamwe mu banyamategeko bagana inkiko basaba ko ubwo budahangarwa bukurwaho kuko Leta iterekana impamvu uwo muryango ari wo gusa uzabuhabwa.

Inkuru Wasoma:  Amerika yatangaje ko yishe umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Shabaab

Kuri uyu wa Mbere Urukiko rwategetse ko iyo gazeti iha ubudahangarwa uwo muryango iba iretse gutangira gukurikizwa, hanyuma tariki 5 Gashyantare 2025, hakazasuzumwa igihe urubanza rushobora gutangira kugira ngo impande zose zumvwe.

Urukiko kandi rwamenyesheje abakozi ba Bill and Melinda Gates Foundation kutagira ubudahangarwa na bumwe bakoresha mu gihe

Uyu muryango urwanya indwara, ubukene n’ubusumbane wari wahawe ubwo budahangarwa nk’imwe mu ngingo zigize amasezerano y’imikoranire hagati yawo na Guverinoma ya Kenya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved