Ni umubare w’ibihugu bitari bike bimaze kwemera ubutinganyi (Kuryamana kw’abahuje ibitsina) ku isi, muri byo hakaba hiyongereyemo Kenya iherereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Ikigo gishinzwe imiryango itari iya Leta mu gihugu cya Kenya cyari cyaranze kwandika uyu muryango NGLHRC ‘Nation Gay and Lesbian Human Right Comission’ mu buryo bwemewe n’amategeko nk’indi miryango.
Ikinyamakuru The Nation dukesha iyi nkuru kiratangaza ko ubu ngubu uyu muryango wamaze kwemezwa mu gihugu cya Kenya. Uyu muryango wari warareze urwego rwa Kenya rushinzwe imiryango itari iya Leta mu rukiko rwa mbere, aho wasobanuraga ko wavunguwe, uvutswa uburenganzira uhabwa n’itegeko nshinga. Icyakora waje gutsindwa uhita ujya mu bujurire uza gutsinda ariko uru rwego rwa Leta narwo ruhita rujya mu bujurire bw’ikirenga muri Gashyantare 2023.
Icyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 kivuga ko Leta idakwiriye kuvangura abantu mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye ku mpamvu iyo ari yo yose, yaba ubwoko, igitsina, gutwita, gushaka cyangwa kudashaka, ubuzima, idini, uruhu, imyaka, ubumuga, imyumvire, imyizerere, umuco, ururimi cyangwa imyambarire.
Hashingiwe kuri iyo ngingo, urukiko rwavuze ko urwego rwa Leta ya Kenya rushinzwe imiryango itari iya Leta rwanze kubahiriza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina bemererwa n’ingingo ya 36 y’Itegekonshinga. Ibi byahise bisobanura ko intsinzi y’uyu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina igomba guhita yandikwa n’urwego rwa Leta ya Kenya rushinzwe imiryango itari iya Leta, ugakorera muri Kenya kandi ugakora inshingano yarwo yo guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.