Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad igiye gukina umukino wa nyuma wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Libya uzayihuza na Al Hilal Benghazi, nyuma yo gusubikwa impande zombi zitumvikana ku mikinire yawo.

 

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo ku kibuga cya Città di Meda cyo mu Butaliyani haza kubera umukino wa nyuma mu ya kamarampaka ya Shampiyona ya Libya.

Ni umukino waranzwe n’ibibazo byinshi kuko Al Hilal yanze gukina uyu mukino wari kuba ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, bitewe n’uko nta VAR yari kuri icyo kibuga.

 

Al Ahli Tripoli yahise yandika ubutumwa ivuga ko ibiri kuba byose ari inzitwazo kuri iyi kipe bahanganye, ndetse yifuza ko yaterwa mpaga kuko bidahesha isura nziza umupira w’amaguru wa Libya.

 

Gusa iyi kipe yemeraga ko izakurikiza amategeko n’umurongo bizahabwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya, kugira ngo umukino ube mu mahoro.

 

 

Amakipe yombi yamenyeshejwe kandi yemera gukina umukino kuri uyu wa Kabiri. Al Hilal irasabwa gutsinda uko byagenda kose kugira ngo itware igikombe, mu gihe Al Ahli Tripoli isabwa kunganya cyangwa gutsinda ikagitwara.

 

Iyi kipe ikinamo myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Manzi Thierry, na Kapiteni wayo Bizimana Djihad, iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 10 mu mikino ya kamarampaka, igakurikirwa na Al Hilal irusha abiri.

 

Ikipe itsinda yegukana uyu mukino kandi irahita ibona itike yo kujya mu irushanwa rya CAF Champions League.