Igisirikare cya Sudani kuri uyu wa Gatanu cyigaruriye ingoro ya Perezida wa kiriya gihugu, nyuma yo kuyirukanamo umutwe wa RSF wari umaze igihe warayigaruriye.
Mu myaka ibiri ishize ni bwo Rapid Support Force yari yarigaruriye Perezidansi ya Sudani ndetse n’inyubako nyinshi za za Minisiteri zitandukanye.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani, Nabil Abdallah, yatangarije kuri Televiziyo ko ziriya nyubako zose zamaze kwisubizwa n’Ingabo za Leta.
Ati: “Ingabo zacu zasenye mu buryo bukomeye abarwanyi b’umwanzi ndetse n’ibikoresho byabo, zinafata umubare munini w’ibikoresho ndetse n’intwaro.”
Abdallah yarahiye ko Igisirikare cya Sudani kigomba “gukomeza kujya mbere ku mirongo yose y’urugamba, kugeza intsinzi yuzuye ibonetse no kugeza buri sentimetero y’igihugu cyacu iri mu maboko y’umwanzi n’abamushyigikiye yisubijwe.”
Mu ntangiriro za 2023 ni bwo RSF yari yambuye Ingabo za Leta Umujyi wa Khartoum.
Kuri ubu mu gihe izi ngabo zaba zishoboye kuwisubiza wose yaba ari intsinzi ikomeye muri iyi ntambara yatumye abatari bake bava mu byabo.
Abarwanyi ba RSF icyakora baracyagenzura ibice byinshi bya Sudani, by’umwihariko ibyo mu burengerazuba bw’iki gihugu.