Kidobya mu rukundo rwa Marina na Yvan Muziki.

Iby’urukundo rwa Marina na Yvan Muziki byajemo kidobya nyuma y’igihe baryohewe ndetse bagaragaza ko urukundo rwabo rugana aheza. Gutandukana kw’abo bombi ni amakuru amaze iminsi avugwa ariko ba nyirayo barayagize ibanga rikomeye. Bamwe bayashingiraga ku kuba kuva bavana i Dubai, ntawigeze asangiza abamukurikira amafoto y’ibihe bagiriyeyo.

Mu kiganiro na IGIHE, Marina wirinze kugira byinshi avuga, yahishuye ko atakiri mu rukundo na Yvan Muziki. Ati “Ikintu kimwe nakubwira ni uko ubu nta mukunzi mfite!” Marina na Yvan Muziki bari bamaze imyaka ibiri bavugwa mu nkuru z’urukundo zanabyaye umusaruro w’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Massamba Intore bose basubiranyemo.

Kuva Marina yatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Yvan Muziki, amakuru yavugwaga ni uko uyu muhanzikazi yatangiye kurebana ay’ingwe n’ubuyobozi bwa The Mane Music. Ubuyobozi bwa The Mane Music bwashinjaga Marina kujya mu rukundo rukamutwara umwanya yari asanzwe agenera akazi ke. Bivugwa ko umubano w’aba bombi watangiye kuba mwiza ubwo Marina yerekezaga ku mugabane w’u Burayi mu ntangiriro za 2020. source: IGIHE.

Umutinganyi yahuye n’akaga gakomeye arimo kugerageza guca inyuma uwo babanaga.

Dore bitunguranye abanyamakuru birukanwe muri TV1 harimo n’abashobora kuyijyana mu nkiko uko babyise.

Inkuru Wasoma:  Umugabo watandukanye na Angelina Jolie yatangiye kwikuraho buri cyose cyamumwibutsa

Inkuru Wasoma:  Dore ibyo umugore yakoreye umugabo we nyuma yo kuba arya ihene imwe n’ibiro 2 by’umuceri ku ifunguro rimwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved