Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abageni bashya baraye ku biro by’Akagari ka Rwampara nyuma yo kubura aho bataha ku munsi w’ubukwe bwabo. Byaje kugaragara ko umugabo yari yarabwiye umugore ko afite inzu i Nyamirambo bazabamo, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko atari byo.

 

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026. Amakuru dukesha TV1 agaragaza ko aba bombi basezeranye mu Murenge uri mu Karere ka Kamonyi, hanyuma baza i Kigali bizeye ko bagiye gutangira ubuzima bushya mu rugo rwabo.

 

Umugore yavuze ko yari yarizeye uwo bashyingiranywe, kuko yamubwiraga ko akodesha inzu mu Kanogo i Nyamirambo. Yigeze no kumusaba kujya kureba aho azamujyana, ariko umugabo akabyirengagiza akamwizeza ko byose byateguwe.

 

Bageze i Kigali, aho kubajyana mu nzu, umugabo yabajyanye mu kabari, ndetse bari kumwe n’ibirongoranwa birimo amajerekani y’inzoga n’imyenda. Nyuma yo gutegereza igihe kinini, umugabo yababwiye ko ashaka kubanza kumumenyekanisha ku bantu, ariko ntihagira igikorwa kigaragaza aho bazaba.

 

Iki kibazo cyagejejwe ku nzego z’ibanze n’iz’umutekano, bituma abageni bajyanwa kurara ku biro by’Akagari ka Rwampara.

 

Amashusho ya TV1 agaragaza umugabo asobanura ko yari afite umugambi wo gusubiza umugore mu cyaro, ibintu bitari byarigeze byumvikanwaho mbere y’ubukwe.