Mu gihe hari abaturage bavuga ko batewe impungenge no gusabwa kwishyura 19% ku gaciro cy’ubutaka bagurishije, Umujyi wa Kigali urasobanura ko ari ibisanzwe biteganywa mu nyigo z’imitunganyirize y’ahagenewe guturwamo.
Ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragaye ku rubuga rwa X (rwarahoze ari Twitter), bwerekana umuturage uvuga ko yahuye n’akaga ubwo yari agiye kugurisha ikibanza cye kiri i Nduba, agatungurwa no gusabwa kwishyura 19% ku mafaranga yagombaga kubona.
Uwo muturage yagize ati: “Nari mpuye n’akazo. Nari ngiye kugurisha ikibanza kiri za Nduba ariko ngo iyo ugurishije wishyura site 19% kuyo wagurishije. Urumva ibyo bintu Atari ukurengera?”
Icyo kibazo cyagejejwe ku munyamakuru Oswald wa RadioTV10, nawe agishyira ku mbuga nkoranyambaga, aho cyakiriwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, buha igisubizo kigamije gusobanura icyo iryo janisha rivugwa.
Mu gusubiza, Umujyi wa Kigali wagize uti: “Yego birashoboka ko umuntu ashobora gusabwa gutanga 19% muri site, cyangwa se irindi janisha ryagenwe n’abahafite ubutaka. Iryo janisha akenshi riba riri hagati ya 17% na 23%.”
Nk’uko bisobanurwa n’inzego z’ubuyobozi, iyo hategurwa site yo guturaho, hakorwa inyigo yiswe physical plan igaragaza uburyo ubutaka bugabanywa abaturage, harimo n’uruhare rugomba kujya mu bikorwa remezo birimo imihanda, amazi, n’ibindi.
Iryo janisha ry’ubutaka ntiritangwa mu buryo buhutiweho ahubwo rigenwa hakurikijwe uko ibikorwa remezo bigomba kwubakwa kuri buri kintu runaka cy’ubutaka cyari gisanzwe gitunzwe n’umuturage.
“Hari igihe umuhanda ushobora kunyuzwa ku muturanyi wawe gusa, cyangwa ku bandi bantu bacye. Abo baba bakeneye kunganirwa n’abandi, binyuze mu gutanga ubutaka bwabo cyangwa amafaranga angana nabwo,” nk’uko Umujyi wa Kigali ubisobanura.
Nk’uko ubuyobozi bubisobanura, iyo umuntu atigeze yishyura uruhare rwe mu buryo bw’ubutaka cyangwa amafaranga, asabwa kubikora igihe agurishije kugira ngo inyungu abona zibe zinashobora gusohoza inshingano yari afite mu gutunganya aho atuye.
“Ufite amafaranga ahita ayishyura, ariko utayafite ayishyura ari uko agurishije.”
Nubwo ubuyobozi busobanura ko ibi bikorwa bigamije gutunganya imiturire neza kandi mu buryo bufite gahunda, hari abaturage bavuga ko iyi misanzu y’imyubakire y’inyongera, nk’iriya ya 19%, idasobanutse bihagije mu baturage, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwishyura igihe bagurisha imitungo yabo.