Mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga ll, mu Mudugudu wa Gatare, hari kuvugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu rugo rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel bikavugwa ko uyu mwana yibye imbunda ya se akajya mu nzu iri hanze akirasa agahita apfa.
Amakuru avuga ko uyu musore yitwaga Shyaka Jesi wigaga mu Bushinwa, yarafashe imbunda ya se iri mu bwoko bwa positoli, ayikuye mu cyumba cy’umubyeyi we ayijyana mu nzu yo hanze yabagamo arirasa. Ibi ngo yabikoze ubwo hagwaga imvura nyinshi, ababyeyi baje kumushaka bamusanga muri iyo nzu yabagamo yapfuye.
Umwe mu baturage batuye aho ibi byabereye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yiyahuye ku wa 07 Mutarama 2024 bimenyekana mu masaha ya mugitondo ahagana saa kumi nimwe tariki 08 Mutarama 2024. Ati “Ntabwo ako kanya byahise bimenyekana, bashakishirije no mu nshuti ze, nyuma bamubona mu nzu yo hanze yapfuye.”
Yakomeje avuga ko abo mu muryango w’uyu musore batazi kibazo umwana w’abo yari afite, ndetse ko na mubyara we bari inshuti, yavuze ko nta kibazo yari azi afite. Yagize ati “Icyababwiye ko yirashe, umubyeyi we yagiye kureba intwaro ye aho ayibika ngo arayibura, bahita batangira gushakisha.”
Amakuru ava mu bazi neza uyu musore avuga ko nta biyobyabwenge yanywaga, kuko ngo yari umwana utaha mu rugo mu masaha ya kare, bityo bose icyo bahurizaho ni uko batazi icyateye uyu musore kwiyahura.