Aho ni mu Murenge wa Gisozi,Akagari ka Ruhango, Hari mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 20 Nzeri 2023 ryaranzwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga muri aka gace,aho yatwaye ubuzima bw’umugore ndetse n’abana be babiri,umugabo nawe akaba yajyanywe mu bitaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhango, NYIRASHEMA Marcel,yatangarije itangazamakuru ko iyi mvura yari nyinshi kuburyo yasenye inzu ebyiri ndetse igatwara ubuzima bw’umugore n’abana be babiri.
Agira ati”lmvura yatangiye kugwa ejo saa moya n’igice z’umugoroba, hashize isaha ubwo ni saa mbiri n’igice z’ijoro nibwo icyo kiza cyabaye. Abaturage bari begereye aho bahise batangira gutabara, bataburura kuko inzu yari yabaguyeho, umugabo avamo ari muzima abanda bo bahita bahasiga ubuzima”.
Gitifu Nyirishema avuga ko babanje guha umugabo ubutabazi bw’ibanze , nyuma akajyanwa mu Bitaro bya Kibagabaga agashyikirizwa abaganga bakamwitaho. Yongeraho ko iyi mvura yagwaga abantu bari mu maze ndetse inzu zikanasenyuka.
Gitifu Nyirishema yakomeje agira ati”Ni kwa kundi wubaka inzu,ariko ukubaka n’izindi mu gipangu bityo rero ni indi nzu yagwiriye iyo yo mu gikari igwira abo bantu nuko Babura ubuzima”.yongeye kuvuga nanone ko hari ibarura ryakozwe rigaragaza abantu bagombwa kwimurwa ahantu hatashyira ubuzima bwabo mukaga. Abayobozi bakomeje gushishikariza abaturage kwimukira ahantu hatabateza akaga.