Kigali: Inzoka zinize umuntu wari wibye telephone ya nyirazo| arayigaruye turumirwa| atunze inzoka 55

Mu gitondo cyo kuwa 13 I saa ine za mugitondo nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo watumye inzoka kujya kumushakira uwamwibye telephone ahagana mu I saa cyenda z’ijoro, bamwe mubaturage babwiye BTN Rwanda ko batunguwe no kubona umugabo ahingutse mu gace saa ine z’amanwa afite inzoka zamwizingiye mu ijosi.

Umuturage umwe yatangiye avuga ati” njyewe inzoka naziboneye. Zari inzoka nini eshatu kandi zari nini cyane kandi zigenda, kandi imwe yari mu ijosi rye iyindi nayibonye iri kujya yinjira mu kanwa ke”.

Undi yavuze ati” zari inzoka zimeze nk’inshira, imwe yari iri mu ijosi, indi iri kwinjira mu kanwa ke, rero kuba yari yibwe telephone ye akayigarura muri ubwo buryo, byari maji yakoresheje ngo agarure ibye yibwe”.

ISHIMWE Patrick wagaragaraga ko yanahaze agatama ari nawe wateje uyu muturage wari wamwibye inzoka yatangaje ko Atari umupfumu cyangwa se umurozi ahubwo ari umuvuzi, avuga ko yoroye inzoka zigera muri 55 za cobra kandi avuga ko ari umurage wa sekuru.

Uyu ISHIMWE yagize ati” banyibye telephone, hari saa cyenda za nijoro, ndamwirukankaho umuntu wanyibye phone ndamubura, ngeze murugo rero, nkoresha chimie yanjye y’umuti wanjye, ndangije kuyikoresha inzoka iragenda iramwizingira mu ijosi, iyo nzoka ndayifite kandi ndayigendana mu gikapu”.

ISHIMWE wari unafite iyo nzoka mu gikapu cye, umunyamakuru yamubajije uko yamenye uwo mujura wamwibye, amusubiza ko yabibwiwe n’inzoka ye, kandi bidasaba ko agomba kuba amuzi. Akomeza avuga ko atunze inzoka 55 za cobra zimwe ziryana cyane, bamubajije icyo izo nzoka azimaza, avuga ko icyo azimaza ari uko iyo umuntu bamwibye bakaza kumutakambira ahita azituma ubundi akazoherezayo kuri uwo muntu wibye zikamufata, ubundi akabigarura bakamuha ibihumbi 30.

Inkuru Wasoma:  Ama G the Black aribaza impamvu The Ben atavuga ahubwo akarira gusa! Afite ikosa ashinja buri wese wari kumwe na we

Yakomeje avuga ko atuye muri MUHORORO, akaba afite akabari ariko akaba aturuka muri TANZANIA. Uyu mugabo akomeza avuga koi bi atabyize ahubwo yabirazwe na sekuru, akaba akiri umugeni we n’umugore we bakaba ntabana bafite, gusa bamubajije uko yabanye n’umugore akabyemera, akavuga ko yamwigishije akemera kubana nawe.

Abaturage bari bahuruye cyane ubwo itangazamakuru ryari riri kuganira na PATRICK, bose bari bamutangariye cyane, abaturage baganye iwe n’abanyamakuru bagira ngo bajye kureba izo nzoka yoroye, ariko ntibyakunda kuko police yahise iza birangira batagiyeyo, gusa ngo umunyamakuru we yabashije kugerayo avugana n’umugore wa Patrick ariko umugore ahakanira kure avuga ko ibyo bintu atanabizi nizo nzoka ntazo arabona mu rugo rwabo.

Abaturage bakomeje guhamya ko inzoka bayibonye banavuga uko yari imeze nagakapu yari arimo, abaturanye nawe bavuga ko akabari ke bakanyweramo, gusa bavuga ko batari bazi ko azitunze bakaba babimenye ari uko bamwibye iyi phone, aribwo iyo nzoka yazanye uwo muntu agasubiza phone ye uyu Patrick ari kuyisoma mukanwa ke.

Abaturage bavuze koi bi bintu byabateye ubwoba, gusa byarangiye police ije uyu PATRICK imwambika amapingu baramujyana bakaba batazi aho yarengeye niba bagiye kumufunga cyangwa se kumuhunza icyo kivunge cy’abantu.

Turabasaba ko mukomeza kujya muza gusoma amakuru agezweho ndetse tunabafitiye inkuru y’uruhererekane yitwa IBANGO RY’IBANGA mugashira irungu burundu. Turabakunda!

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved