Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abakozi babiri bakora mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bafashwe bakekwaho kwakira ruswa kugira ngo rwiyemezamirimo yongere guhabwa isoko mu Murenge.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubinyujije kuri rukuta rwa X rwagize ruti “RIB yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.”
Itangazo rya RIB rikomeza riti”Aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000 undi yakira 100,000, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. ”
RIB irashimira abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera. RIB ikomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w’ababaka indonke ahubwo bajya batanga amakuru kuribo ku gihe.