Kigali: RIB yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana arusha imyaka 43

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 53 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 10. Iki cyaha cyabereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo mu Mudugudu wa Nyiranuma mu Karere ka Nyarugenge.

RIB yatangaje ko iki cyaha cyabaye ku wa 05 Mutarama 2024, aho ukurikiranyweho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye iri gutungwanywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko. RIB yatangaje kandi ko yasanze uyu mwana afite ikibazo cyo kutavuga neza.

Iyo umuntu mukuru ahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Nubwo bimeze bityo ariko Urukiko rw’Ubujurire, ruheruka gutanga umurongo ku manza nk’izo.

Rwagaragaje ko iyo Urukiko rusanze hari impamvu nyoroshyacyaha ku wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, rushobora kuzishingiraho rukamugabanyiriza igihano.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu wese ukora icyaha nk’icyo cyo gusambanya umwana bikarushaho umufatiranye afite uburwayi, nk’uwo ufite ubumuga. Yakanguriye kandi abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko hari amategeko abihanira kandi ubikoze wese azashyikirizwa ubutabera ahanishwe igihano kimukwiriye.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi wa Ritco i Rubavu yagonze umukozi bakorana ahita apfa, bigaragara ko nta ruhushya rwo gutwara iyi modoka yari afite

Inkuru Wasoma:  Amakuru agezweho ku mukozi w’Ikigo cy’Ubuziranenge RSB uherutse gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya miliyoni 25frw

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved