Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko ubushyuhe buriho muri iyi myaka, by’umwihariko umwaka wa 2024 bwazamutseho ku kigero cya dogere Celcius 1,55 mu gihe mu yindi myaka butarazamukagaho izirenze dogere Celcius 0,8, bituma abantu babwumva cyane no mu ngo zabo aho batuye mu ijoro.
Imwe mu mpamvu zatumye ubushyuhe bwiyongera harimo imihindagurikire y’ibihe ikomoka myuka ihumanya ikirere ikomoka ku bikorwa bitandukanye bya muntu.
Nko muri Nzeri 2024 igipimo cy’ubushyuhe mu Rwanda cyari hagati ya dogere Celcius 20 na 32. Ubu ni ubushyuhe butakunze kugaragara cyane, na ho kuri ubu Akarere ka Nyagatare gakunda kugaragaramo ubushyuhe buri ku gipimo kiri hejuru, nyuma ya saa sita ku wa 14 Mutarama kagize ubushyuhe buri kuri dogere Celcius 31.
Umujyi wa Kigali ukunda kugaragaramo ubushyuhe bwinshi wo ufite igipimo cya dogere Celcius 30.
Meteo Rwanda ihamya ko myaka yabanje ibipimo nk’ibi bitigeze bigaragara cyane nk’uko bimeze ubu.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yabwiye RBA ko ubushyuhe bwazamutse by’umwihariko mu masaha y’ijoro, biba akarusho mu 2024 kuko bwazamutse cyane ugereranyije n’imyaka yabanje.
Ati “Icyo gihe mu 2021 ugereranyije n’igipimo mpuzandengo hari hazamutseho dogere celcius 0,8, wajya mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 ugasanga byagabanyutse wenda biri kuri dogere Celcius 0,5 cyangwa 0,6 gutyo ariko umwaka wa 2024 ni bwo bwa mbere hazamutseho igipimo kingana gutya mu Rwanda, ibyo rero birahura n’ibyo abantu bumva badakoresheje n’ikindi gipimo kuko ahantu umuntu aba asanzwe ahamenyereye, niba umuntu akubwira ati amajoro asigaye ashyuha, ni bwa bushyuhe bwo hasi twavugaga burimo buzamuka ku gipimo kiruta igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru ariko murumva ingaruka ko noneho ubushyuhe buhita buzamuka.”
Abatuye hirya no hino mu Rwanda na bo ntibahwema kugaragaza ko ubushyuhe buriho muri iyi minsi bukabije kurenza uko basanzwe babumenyereye. Ahenshi ku manywa bitabaza ibyuma bikonjesha igihe bari mu biro, mu ngo no mu mamodoka bagendamo, na ho nijoro ibyo kwiyorosa byabaye amateka.
Tuyizere Eliya utuye mu Karere ka Kicukiro yavuze ko ubushyuhe buriho muri minsi butoroshye namba.
Yagize ati “Ntitukiyorosa ‘couvre-lit’, ahubwo dukoresha udushuka tworoshye cyangwa tukiryamira nta cyo twiyoroshe, ubushyuhe ni bwinshi, turihanagura ibyuya buri kanya.”
Nsabimana Samuel wo mu Karere ka Gasabo yavuze ko abashoferi na bo bagowe cyane n’ubushyuhe buriho muri ibi bihe.
Ati “Gukoresha imodoka zitagira ibyuma bikonjesha biragoye cyane, ndetse no kunywa amazi akonje buri kanya byabaye ngombwa kubera ubushyuhe.”
Raporo ya World Meteorological Organization yagaragaje kuva muri 2015 kugeza muri 2024 ari imyaka 10 yaranzwe n’ubushyuhe bukabije kurusha iyindi, umwaka wa 2024 ukaza ku isonga ku isi hose, ubushyuhe bwiyongereyeho impuzandengo ya dogere Celcius 1,55.
Impuguke mu kurengera ibidukikije, Dr. Maniragaba Abias, na we yasabye kongera ibikorwa byo kurengera ibidukikije nk’umuti urambye w’iki kibazo.
Ati “Gutera ibiti no kugabanya gutema amashyamba ni bimwe mu bisubizo birambye byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”
Icyegeranyo cy’Ihuriro mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum) kigaragaza ko 70% by’abakozi ku Isi bafite ibyago byo kugerwaho n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije.