banner

Kigali: Umugabo yagiye gusambanyiriza umwana muri ‘Lodge’ bamuketse ayabangira ingata arahamusiga

Mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru ko hari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, wasohokanye umukobwa bivugwa ko ari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, ahitwa Cosmos i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ngo bihe akabyizi, yabura ibyangombwa bye ngo agaragaze imyaka ye, undi akayabangira ingata yumvise ko bagiye guhamagara polisi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yasohokanye n’uwo mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 na 17 amujyana mu macumbi kugira ngo baryamane, icyakora bamaze kugera mu cyumba, ni bwo uwabakiriye yaje kubabaza ibyangombwa, uwo mugabo arabibona ariko uwo mukobwa arabibura.

Umukozi wo kuri ayo macumbi yahise agira amakenga, abasaba gusohoka ariko babanza kwanga. Nyuma yo kwanga, nibwo yababwiye ko agiye guhamagara inzego z’umutekano. Uwo mukobwa yahise avuga ko yabyibagiriwe iwabo, ariko uwo mukozi avuga ko natabibona arahamagara polisi, uwo mugabo akibyumva yahise yiruka ku buryo abantu benshi bibajije ibibaye bikabayobera.

Inkuru Wasoma:  Urujijo k’umugabo wararanye n’inshoreke ye bugacya yapfuye

Abari aho ibi byabereye bavuze ko uwo mwana w’umukobwa, akibona uwo mugabo asohotse yiruka atinye ko polisi zihamusanga, nawe yahise asohoka yihuta avugira kuri telefone kugira ngo hatagira inzego zihamusanga. Icaykora muri aba bantu bari hafi aho, nta numwe wabashije kumenya amazina y’uwo mugabo n’uwo mukobwa bari kumwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved