Abatuye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kinyinya, mu kagariĀ  ka Kagugu ahazwi nko mu Kinyamerika babyutse mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Nyakanga 2024 basanga umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 uryamye hafi y’aho bigishiriza imodoka bigaraara ko yatewe ibyuma nk’uko bitangazwa n’abaturage.

 

Abo baturage bavuga ko nyakwigendera yari hamwe n’abandi basore bagenzi be mu ijoro ryo ku Cyumweru basangira inzoga, hanyuma ngo bakaza kwiba telefone ariko bakaza kugira kutumvikkana mu kuyigabana ari byo byate guteza imirwano hagati y’abo basore kugeza ubwo nyakwigendera ahasize ubuzima.

 

Umwe muri aba baturage wavuganye na BTN TV dukesha iyi nkuru yagize ati: “Amakuru yabonetse saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ariko twasanze aryamye, yari umwana ufite imyaka cumi n’umunani. Ni abagizi ba nabi bamwangirije urumva ko nabo ari nk’urubyiruko, kuko basaga nk’aho bamwamburaga telefone”.

 

Undi ati: “Saa kumi n’imwe nibwo umuntu bamwishe. Abantu bamwishe ajo biriwe basangira nimugoroba, noneho hari telefone bari bafite ntibabasha kuyumvikanaho, saa kumi n’imwe za mu gitondo nibwo bamuteze baramwica, bamuteraguye ibyuma”.

 

Undi ati: “Njyewe mbonye afite ibikomere munsi y’ugutwi wagira ngo ni inyundo cyangwa ibuye bamukubise”.

 

Aya makuru kandi ashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagugu, Mazimpaka Patrique na we akemeza ko abo basore bapfaga ibyo bari bamaze kwiba, akanahamya ko umwe mu bakekwaho kwica nyakwigendera yahise afatwa agatabwa muri yombi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Ā©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved