Kigali: Umuzunguzayi arashinja umu-Ajenti kumurya ibihumbi 100 yamuhaye ngo amutere inda ariko bikamunanira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Mutarama 2024, muri gare ya Nyabugogo habyukiye induru n’abaturage benshi bashungeye umugore w’umuzunguzayi uri gushinja umusore usanzwe ari umu-Ajent wa MTN kuba yaramuhaye amafaranga ibihumbi 100 ngo amutere inda ariko undi ntabikore nk’uko babyumvikanye.

Amakuru avuga ko uwo muzunguzayi wavugaga ko umusore yananiwe kumutera inda yitwa Alice, naho uwo mu ajenti akitwa Eulade. Ubwo induru zatangiraga abaturage ntibatinze bahita bashungera, n’ubwo hari urusaku rwinshi bamwe mu baturage bavugaga ko niba koko yarayahaye uwo musore agomba kuyamusubiza kuko yananiwe gukora ibyo bumvikanye.

Ubwo uyu mugore yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko yahaye uwo mu ajenti amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana ngo amutere inda, undi yamara kumugera mu ntoki agahita atangira kwitwara nkaho bataziranye, bamaze kuryamana inshuro eshanu ahita azana undi muzunguzayi (Akeka ko nawe yayamuhaye ngo baryamane).

Yagize ati “Njye nafashe amafaranga yanjye ibihumbi 100 Frw nyaha uriya mu ajenti ngo antere inda none yanze kuyintera, nansubize amafaranga yanjye rero kuko ibyo twasezeranye ntabwo yabikoze, arangije agerekaho no kuzana indi ndaya ngo icururize iruhande rwe kandi ari njye wahacururizaga.”

Nyamara Alice akomeza avuga ko baryamanye inshuro eshanu nubwo nta kimenyetso kigaragara kimwereka ko yayimuteye. Ati “Njye nashakaga ko antera inda none tumaze kuryamana inshuro eshanu ariko byaranze.” Alice avuga ko kuzana undi muzunguzayi ngo akorere iruhande rwe ari nko kumushakiraho indi ndaya kandi yaramwemereye ko ari wenyine.

Hari amakuru avuga ko uyu mu ajenti Eulade yari amaze iminsi asezeranye n’umugore we kubana akaramata imbere y’amategeko ndete ngo n’uyu uri kumushinja ko yamuhaye ibihumbi 100 Frw yari umwe mu batashye ubwo bukwe kandi yicaye mu b’imbere.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved