Kiliziya gatolika yatangaje icyo yifuza ku ntambara hagati ya DRC na M23

Ku wa Gatanu ,tariki ya 8 Ukuboza 2023, Musenyeri wa Kiliziya Gatolika ya Goma muri RDC,Willy Ngumbi, yasabye Guverinoma y’icyo gihugu kugirana ibiganiro n’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gukemure amakimbirane mu mahoro. Muri RDC bisanzwe bizwi ko Kiliziya Gatolika y’aho yinjira muri politiki byeruye.

Uyu Musenyeri ibi yabivuze mu gihe imirwano y’ingabo za Leta (FARDC) n’abo bafatanyije barimo FDLR na Wazalendo ikomeje mu Burasirazuba bw’iki gihugu barwana n’umutwe wa M23. Nk’uko Radio Okapi ibivuga, Musenyeri wa Diyosezi Gatulika ya Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Ngumbi, aherutse kuvuga ko impande zihanganye muri iyi Ntara zakwemera kujya mu biganiro bigamije amahoro.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru yakoreye mu mujyi wa Goma. Yavuze ko ubwicanyi ndetse n’ihohoterwa muri iyi Ntara bikomeje kwiyongera, bityo akavuga ko Kiliziya Gatolika ishyigikiye ko inzira z’amahoro arizo zakemura ibibazo. Yagize ati “Turabizi ko hari Paruwase zimwe na zimwe mu gice M23 yafashe n’izindi ziri mu bice Guverinoma igenzura.”

Mgr Willy Ngumbi yakomeje agira ati “Turasaba abahanganye yaba uruhande rwa Guverinoma cyangwa M23 gushaka uko bahagarika intambara, kuko yateje imibabaro myinshi. Nk’uko mubibona muri uyu Mujyi wa Goma ibintu bimeze nabi, hari ubwoba bwinshi, ubuzima buragoye. Ni yo mpamvu ba musenyeri baza, ntabwo baza baje kugira uwo bashyigikira, ahubwo baza kugira ngo imirwano ihagarare. Kugira ngo amahoro agaruke.”

Musenyeri Ngumbi yasabye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byagiramo uruhare kigira ngo amahoro arambye agaruke muri Congo.

Inkuru Wasoma:  Uwaburanye avuga ko bamunyanganyije isambu byatangajwe ko yatsinzwe

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko umunyamakuru Umuhoza Honore afunze kubera ibyatanzweho gasopo na RIB

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved