Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatanze igisubizo ku bijyanye no gusezeranya ababana bahuje igitsina

Ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, Inama y’Abepisikopi m’u Rwanda yashyize itangazo ahagaragara rivuga ko Kiliziya itaha umugisha ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana ndetse n’Umuco Nyarwanda. Ubu ni uburyo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans, Ukwizera kwambaza Imana, rwatangajwe n’ibiro bya Papa Francis.

Iyi nyandiko yavuye kwa Papa ivuga ko umupadiri adakwiye gukora ubusesenguzi mu gihe agiye gutanga umugisha ku mubano ushingiye ku bitsina “Bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”. Bityo nta numwe uba ukwiye guhezwa. Papa Francis yavuze ko abaryamana0 bahuje ibitsina nubwo ari icyaha ariko badakwiye gukunirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Mu itangazo Abepisikopi bo mu Rwanda bashyize hanze rivuga ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco. Rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko havutse impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uhabwa ababana bahuje igitsina”.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu, umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha ababana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina buhabanye rwose b’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yabwiye Abapadirim abiyeguriye Imana, Abakirisitu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho Kiliziya itanga ku gushyingirwa gikirisitu zidahindutse. Ndetse bibutsa urubyiruko, ingo z’abashakanye bagomba guha agaciro isakaramentu ry’ugushyingirwa .

Inkuru Wasoma:  Pastor Mutesi byamurenze yihanangiriza Plaisir wa Zaburi nshya n'umujinya k'ubuhemu bukomeye yamukoreye

Inkuru Wasoma:  Umugabo yagiye kwiba ishusho ya malayika mikayire inkota iriho imukata mu ijosi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved