Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Bunia, Musenyeri Dieudonné Uringi, yafashe icyemezo cyo gufunga Kiliziya ya Paruwasi ya Saint Jean de Capistran iherereye muri teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri nyuma y’igitero cy’umutwe witwaje intwaro wa CODECO.

 

 

Bigaragara mu itangazo Musenyeri Uringi yashyizeho umukono tariki ya 26 Nyakanga 2025, asobanura ko uyu mutwe witwaje intwaro wagabye igitro Kiliziya y’iyi paruwasi iri mu gace ka Lopa tariki ya 21 Nyakanga, ikangiza imitungo yayo.

 

Yagize ati “Dufashe icyemezo cyo gufunga Kiliziya ya Paruwasi ya Saint Jean de Capistran ya Lopa kugeza igihe hazatangirwa irindi bwiriza.”

Musenyeri Uringi yatangaje ko gusubukura ibikorwa kuri iyi kiliziya bizaba mu gihe umutekano uzaba wagarutse, kuko ari wo watuma abakirisitu basenga nta bwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi.

 

Tariki ya 22 Nyakanga, Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amahoro (CDJP) muri Diyosezi Gatolika ya Bunia yamaganye iki gitero, igaragaza ko ubufatanye bw’abasirikare ba Leta n’imitwe yitwaje intwaro ari bwo buri kwenyegeza ubugizi bwa nabi.

 

 

Iyi Komisiyo yagize iti “Muri abavandimwe. Muhagarike kurwana. Mureke kubabaza abavandimwe banyu. CDJP irahamagarira abanyapolitiki n’abasirikare guhagarika ubu bufatanye butera impfu.”

 

Ibitero byibasira insengero bikomeje gufata intera muri Ituri. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira uwa 27 Nyakanga, umutwe w’iterabwoba wa ADF na wo wagabye igitero mu gace ka Kamanda muri teritwari ya Irumu, wica abarenga 43 barimo abasengaga.