Kiliziya Gatolika y’u Butaliyani yatangaje ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri, igihe cyose bemeye gukomeza kuba ingaragu no kwirinda gukwirakwiza iyi myemerere yabo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Inama y’Abepisikopi yo mu Butaliyani, ndetse cyemerwa na Vatican nk’icyicaro gikuru cya Kiliziya.
Iyi nyandiko yemejwe n’Inama y’Abepisikopi b’Abataliyani (CIE) mu Ukwakira kwa 2024, gusa Vatican yabyemeje ku wa 9 Mutarama 2025, aho igiye kwifashishwa mu gihe cy’imyemerere y’igerageza cy’imyaka itatu.
Iyi nyandiko ivuga ko “abantu bafite imyumvire y’abaryamana bahuje ibitsina” bashaka kwinjira mu batoranyijwe kuba abapadiri bagomba kwiyemeza kubaho badashaka nk’uko n’abandi basore bemera kudashaka abagore.
Ikomeza ivuga ko usaba kujya mu Iseminari adashobora kubyangirwa kubera ko gusa afite ibyiyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina, igihe cyose yaba yahisemo gukomeza kuba ingaragu.’
Kiliziya yatangaje ko iki cyemezo kitavuguruza icyari gisanzweho cyo kutemerera abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuba abapadiri, ahubwo ko gishimangira ko abasore bafite ibyumvo byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina ariko bakaba barahisemo kwifata no kudashaka nabo bashobora kwakirwa.