Killaman yahishuye impamvu atihutiye gukora ubukwe n’umugore we, agaragaza impamvu yabushoyemo miliyoni 60 Frw

Guhera mu minsi yashize, umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman yavugishije abantu benshi kubera ubukwe bw’agatangaza yakoranye n’umugore we Umuhoza Shemsa, aho yivugiye ko bwamutwaye akayabo k’asaga miliyoni 60 Frw kandi ni ubukwe bwari buhenze nk’uko byagaragaraga ukurikije ababwitabiriye, imyiteguro n’imigendekere kuva ku ntangiriro kugeza bugeze ku musozo.

Ubusanzwe uyu Killaman umaze kugira abakunzi benshi muri sinema nyarwanda yari asanzwe abana n’umugore we Shemsa kuko bari bamaranye imyaka 8 ndetse barabyaranye abana babiri n’ubwo batari barakoze ubukwe.

Ubwo yatangiraga gukina filime ntibyari byoroshye kuko yari umusore ugorwa n’ubuzima ku buryo yamaze imyaka ibiri akina filime agataha nta n’igiceri cy’ijana ashyiriye nyirakuru wamubereye umubyeyi mu bihe bikomeye. N’ubwo yakomeje kwihangana agakomeza uyu mwuga ntabwo yahise ahubuka ngo akore ubukwe bwo kwirwanaho ahubwo yasabye umugore we kumwihanganira bakagendana mu bihe bibi kugeza ibyiza bije.

Ku wa 8 Gashyantare 2024, nibwo Killaman yakoze Umurenge n’umugore we Shemsa ndetse uyu muhango witaabirwa n’abakinnyi ba filime benshi kuko abenshi byagaragaye ko ari bo bamubaye hafi kuri buri gikorwa cyabereye aha.

Ubwo yari amaze gusezerana na Shemsa, yabwiye itangazamakuru ko impamvu nyamukuru atari yarahubukiye gukora ubukwe, yari afite ikibazo cy’amikiro. Agira ati “Nawe ubyumve nyine imyaka umunani kuba umuntu aba ayimaze si uko aba atarabishakaga ariko ni amikoko aba ataraboneka, gusa ubu turashimira Imana yatubaye hafi tukaba twabigezeho.”

Ubukwe bwa Killama bwaritabiriwe cyane kuko nk’umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze.

Inkuru Wasoma:  Dore akarere karimo abarenga ibihumbi 249 batazi 'internet'

Killaman yavuze ko yaretse guhubuka ngo akore ubukwe, akaba ari na yo mpamvu yateguye igihe cyose abukoreye akaba yarakoresheje imbaraga ze zose ngo buzagende neza, n’ubwo byamugoye cyane. Yagize ati “Nabihamya ko ubu bukwe bwamvunye kuko bwose n’imyiteguro yabwo byantwaye miliyoni 60 Frw.”

Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n’abahanzi benshi babyishyuriwe barimo Masamba Intore usanzwe uri mu bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni. Yakoresheje Symphony Band ari nayo ya mbere ihenze muri iyi minsi. Yakoresheje kandi ababyinnyi barimo Titi Brown, General Benda. N’abandi barimo nka Okkama, Dany Nanone na Yvanny Mpano bivugwa ko bishyuwe agatubutse kugira ngo baririmbe.

Nk’uko Killaman yabitangaje biteganyijwe ko mu kwezi kwa buki umuryango we uzatemberera mu birwa bya Zanzibar biherereye mu gihugu cya Tanzania. Killaman yamenyekanye cyane muri filime zikunzwe muri iyi minsi akunda guhuriramo n’abarimo Mitsutsu, Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Solobo, n’abandi benshi.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe ibiciro by’igitaramo Bull Dogg na Riderman bazamurikiramo album ‘Icyumba cy’amategeko’

Killaman yavuze ko yaretse guhubuka ngo akore ubukwe, akaba ari na yo mpamvu yateguye igihe cyose abukoreye akaba yarakoresheje imbaraga ze zose ngo buzagende neza, n’ubwo byamugoye cyane. Yagize ati “Nabihamya ko ubu bukwe bwamvunye kuko bwose n’imyiteguro yabwo byantwaye miliyoni 60 Frw.”

Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n’abahanzi benshi babyishyuriwe barimo Masamba Intore usanzwe uri mu bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni. Yakoresheje Symphony Band ari nayo ya mbere ihenze muri iyi minsi. Yakoresheje kandi ababyinnyi barimo Titi Brown, General Benda. N’abandi barimo nka Okkama, Dany Nanone na Yvanny Mpano bivugwa ko bishyuwe agatubutse kugira ngo baririmbe.

Nk’uko Killaman yabitangaje biteganyijwe ko mu kwezi kwa buki umuryango we uzatemberera mu birwa bya Zanzibar biherereye mu gihugu cya Tanzania. Killaman yamenyekanye cyane muri filime zikunzwe muri iyi minsi akunda guhuriramo n’abarimo Mitsutsu, Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Solobo, n’abandi benshi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved