Umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda, Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman, ko yatangiye gufasha Nyagahene na we wamenyekanye muri sinema nyarwanda mu myaka yashize, nyuma yo kubona amashusho ye atabaza avuga ko ubukene bumumereye nabi kugeza ubwo no kubona imyenda n’inkweto zo kwambara bimugora. https://imirasiretv.com/umugabo-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwigana-umukono-wumugore-wa-perezida/
Ni amashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga, atabariza uyu mukinnyi uri mu bakanyujijeho mu gihe cya kera muri filime zirimo ‘Zirara Zishya’ na ‘Haranira Kubaho’. Aya mashusho yavugaga ko ‘Nyagahene mwakunze muri benshi nk’umukinnyi mwiza wa sinema Nyarwanda akennye bikabije kugera n’aho atakibasha kubona inkweto zo kwambara.’
Amashusho agaragaza Nyagahene ubwe yitabariza kuri video yafashwe n’umukunzi we umuzi nawe wari umubonye agatungurwa, yiyemeza kumubaza icyamubayeho? Na we adaciye kuruhande yemera ko byamwangiye kugera n’aho nta telefone ngendanwa agira yewe nta n’inkweto akigira ku buryo agenda yambaye ibirenge, asaba ko niba hari umugiraneza yamufasha.
Nyuma yo kubona aya mashusho, Killaman na we umaze kwandika izina muri Sinema, yasabye ko bamuhuza na we akagira icyo akora mu buryo bwo kumufasha. Ati “Mumunshakire amateka ahinduke, ntibyagakwiye nk’umuntu twakunze, dufana.”
Killaman kandi yatangaje ko yifuza kugarura muri Sinema abakinnyi bakunzwe kera nka Mukarujanga, Nzovu, Nyirankende n’abandi kuko bamwe kuri ubu babayeho mu buzima bubi kandi ari abantu yakuze afatiraho icyitegererezo ndetse bakaba ari nabo banashyize itafari muri sinema barimo ubu. https://imirasiretv.com/umugabo-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwigana-umukono-wumugore-wa-perezida/