Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko hafi kimwe cya gatatu cy’abagore bakora akazi ko kubaga mu kigo cy’igihugu gishinzwe serivisi z’ubuzima (National Health Services) mu bwongereza bahohotewe na mugenzi we bakorana mu kazi mu myaka itanu ishize.
Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko ubu bushakashatsi ari bwo bushakatsatsi bukomeye cyane mu bwigeze bukorwa mu mwuga wo kubaga kandi bwashinzwe n’ishyaka ryigenga ryita ku myitwarire y’imibonano mpuzabitsina mu bakora uwo mwuga. Ubwo hakorwaga ubushakashatsi (survey) ku rubuga rwashyizweho mu gutanga amakuru, mu bisubizo 1436 byatangwaga hagaragaragamo inshuro 11 z’abafashwe ku ngufu ntibimenyekane.
90% by’ab’igitsinagore ndetse na 81% b’igitsinagabo batanze amakuru bagaragaje ko biboneye n’amaso yabo abagore bakora muri icyo kigo mu mwuga wo kubaga, bafatwa kungufu. 40% by’ab’igitsinagore bakora muri uwo mwuga kandi, bagaragaje ko hari abantu bakorana na bo bababwiye ku bijyanye n’imiterere y’imibiri yabo.
29% bavuga babwiwe n’abo bakorana ko bafite imiterere y’umubiri batifuzaga, abandi 38% bavuga ko bihanganiye gusambanwa ku kazi. Ubushakashatsi bwavuze kandi ko guhatira abantu gukora imibonano mpuzabitsina ari ‘ikibazo gihangayikishije’ mu nganda, aho 11% by’abaganga mu mwuga wo kubaga bavuga ko bakoreshwejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato bijyanye n’amahirwe yo kubona akazi.