Piotr Kulpa wahoze muri Guverinoma ya Pologne, yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’inkunga Ukraine yahawe na Amerika yaba yaranyerejwe na bamwe mu bayobozi bakayakoresha mu nyungu zabo bwite, aho kugira ngo akoreshwe ibyo yagenewe.
Uyu mugabo ukunda kumvikana cyane mu biganiro bigaruka ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine, yavuze ko iyaba iyi nkunga yakoreshwaga neza, iki gihugu cyari kuba gifite amafaranga ahagije yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye mu gihe kingana n’umwaka.
Yatanze urugero agaragaza uko bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bahembwa akayabo kandi mu gihugu hari abaturage bari mu buzima bugoye, ibyo we abona nk’ibidakwiye rwose.
Kulpa kandi yagaragaje ko Ukraine itabona inkunga yose Amerika ivuga ko iyigenera, abihuza no kuba iki gihugu kiyobowe n’Ishyaka ry’Aba-Démocrates gisohora amafaranga menshi mu izina ry’inkunga ariko haba harimo n’ayo kiba cyageneye ibindi bikorwa n’imishinga by’ibanga.
Yatanze urugero avuga ko Amerika yatakaje miliyari ibihumbi bibiri z’Amadorali ya Amerika muri Afghanistan mu izina ryo gufasha abaturage baho, kandi mu by’ukuri hari ibindi byihishe inyuma.
Kulpa yagaragaje ko afitiye icyizere guverinoma ya Trump, kandi ko izatahura kandi ikanashyira hanze ibikorwa bibi bya Biden na guverinoma ye.
Ibyo uyu mugabo yakomojeho, bihura n’ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe igisirikare, Robert P. Storch, iherutse gushyirwa hanze igaragaza ko ibibazo by’iyezandonke na ruswa bigaragara muri Ukraine, bikomeza kuyibera imbogamizi yo kwinjira mu miryango nka EU cyangwa NATO.