Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James mu ndirimbo zitandukanye, yasobanuye birambuye ibimuvugwaho by’uko yaba yarambuye inshuti ye, Pasiteri Ntezimana Blaise umushinja arenga Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Mata ni bwo uwitwa Pasiteri Ntezimana Blaise uba muri Sweden yanditse ku rubuga rwe rwa X abwira Umukuru w’Igihugu ati “Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King ngo dukorane ‘business’ yari yatangiye yo gukora no gutunganya ubufu bwa kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije, n’amafaranga ntayo, kandi nayamuhaye nyagujije Bank yo mu gihugu cya Sweden aho ntuye.”
Pasiteri Ntezimana yakomeje agira ati “Kuva icyo gihe kugeza ubu ndimo ndishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka, ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ ubwo adahakana umwenda amfitiye ariko akinangira kunyishyura.”
Minisitiri ufite urubyiruko n’ubuhanzi mu nshingano ze, Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, yahise agira icyo avuga kuri ibyo King James yashinjwaga aho yavuze ko nyuma yo kuvugana na Ntezimana ndetse no kwicarana na King James basanzwe ari incuti magara byarangiye James yemeye kwishyura umushinja ubwambuzi.
Nyuma y’iminsi igera kuri 11 iki kibazo gisakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, King James nta kintu yari yabitangazaho yashyize abivugaho mu buryo burambuye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na shene ya youtube ‘Ukwezi TV’, King James yasobanuye iby’icyo kibazo, aho yahereye ku munsi wa Mbere yamenyaniyeho na Pasiteri Ntezimana Blaise kugeza aho ibibazo bafitanye bigeze.
King James avuga ko yamenyanye na Pasiteri Ntezimana Blaise bahujwe n’inshuti, ubwo Blaise yari yaje mu Rwanda bikaba ngombwa ko iyo nshuti isaba James kumucumbikira. Yavuze ko yarabyemeye aramucumbikira ndetse batangira no kuba inshuti kugeza n’aho ubwo Blaise yagarukaga mu Rwanda yashyikiraga mu rugo kwa James.
Hashize iminsi bamenyanye, King James yaje gutangiza uruganda rwa Kawunga ni uko maze Blaise abimenye amusaba ko yashoramo imigabane binyuze kuri ya nshuti yabahuje. Icyo gihe James yemereye Blaise gufatanya uruganda maze undi na we azana amafaranga yari yagujije muri Suwede aho aba na magingo aya.
Hashize igihe runaka bakorana muri urwo ruganda, James yabonye rutangiye guhomba ni uko maze asaba Blaise ko barugurisha gusa undi arabyanga bituma James amubwira ko atakomeza kurwana narwo.
James yeguriye Blaise urugada akomeza kurwana narwa gusa na we yaje kubona nta kintu kirimo aza kubivamo. Yaje kwemeranya na King James ko barugurisha ubundi bakagabana amafaranga yaruvuyemo bakurikije uko bashoye.
Mu gushaka abakiriya barwo, bagiye bahendwa banga kurugurisha. Muri icyo gihe Blaise yaje guhura n’ubukene akajya yaka amafaranga James amubwira ko ari ayo kwishyura ya nguzanyo yafashe ajya gushora muri urwo ruganda.
King James yagiye ayamuha aho yemeza ko yamuhaye arenga kimwe cya kabiri cy’inguzanyo yari yarafashe muri Banki yo muri Suwede. Si ibyo gusa kandi Blaise yaje kuza mu Rwanda asaba James ko bagurisha imodoka y’uruganda kugira yicyenure maze arabyemera barayigurisha, amafaranga yose yavuyemo ayaha Blaise.
Hashize igihe runaka atifuje gutangaza, King James yaje kumva RIB imuhamagara imusaba kujya kwitaba, agezeyo yasanze ari Blaise wamureze amushinja ubwambuzi. Ahangaha James yavuze ko yari kuba afunzwe iyo ataza kwerekana ikizibiti cy’uko yagiye amuha amafaranga.
Uyu muhanzi asobanura ko yarekanye amafaranga yagiye amwohereza ndetse yereka n’amwe bagurishijemo imodoka akayaha Blaise imbumbe. RIB yumvise ibibazo bafitanye bisaba kubiganiraho hagati yabo bombi, ibasaba kujya kubiganiraho ari bonyine.
Nyuma y’uko bavuye kuri RIB, King James yahamagawe na Minisitiri ufite urubyiruko n’ubuhanzi mu nshingano ze, Utumatwishima Abdallah Jean Nepo agira ngo ni iby’ubuhanzi bagiye kuganiraho kumbe Blaise yari yamaze kumumuregaho.
James yitabye Minisitiri maze amusobanurira uko ikibazo giteye aho na we yaje kwemeza ko ari ibintu byo kuganirwaho hagati y’impande zombi.
Kugeza ubu uruganda n’ibikoresho by’arwo bimwe na bimwe biracyahari gusa ntirugikora kuko impande zombi zigitegereje umukiriya uzarugura barangiza bakagabana ayo bazaba bahawe. Ndetse King James ashimangira ko atagikeneye kuganira na Blaise bya kivandimwe nk’uko byari bimeze ko ahubwo agomba kwifashisha umunyamategeko mu gukemura ibibazo bafitanye.