Umuhanzi w’umunya-Ghana, King Promise yaririmbiye i Kigali muri Basketball Africa League (BAL), atangaza ko yishimiye kongera gusura u Rwanda ndetse anemeza ko hari abahanzi nyarwanda ashobora gukorana na bo.

 

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA. King Promise yavuze ko kuba yaratumiwe mu Rwanda mu gikorwa nk’iki gikomeye ari ishema rikomeye kuri we.

 

Ati “Ni ishema rikomeye kuri njye kuba nari ndi kuri uru rubyiniro kandi mpagarariye umuco wacu. Kuba ndi mu Rwanda, ndabikunda cyane. Abafana bahora banyereka urukundo n’ubufasha budasanzwe.”

 

Uyu muhanzi, uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats, yavuze ko atari ubwa mbere asuye Kigali, kandi ko amaze kubona ko byinshi byiza byari bihari bikiri uko yabisanze.

 

Ati “Kigali ihora isukuye nk’uko bisanzwe, ni wo murwa usukuye muri Afurika yose… serivisi ziracyari nziza nk’uko bisanzwe.”

Nubwo yari yitabiriye irushanwa rya BAL, King Promise yavuze ko atibagiwe ko ari n’umuhanzi, anemeza ko hari indirimbo nshya na album ari gutegura, kandi ari no gukorana n’abandi bahanzi barimo n’abo mu Rwanda.

 

Ati “Hari abo twavuganyeho, nizeye ko hari byinshi byiza tuzakorana.”

Mu bahanzi aheruka kuvuga ko bashobora gukorana bo mu Rwanda barangajwe imbere na Element Eleéeh.

 

Mu 2023 nibwo bwa mbere Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise yageze mu Rwanda, aho yari yitabiriye Inama y’Ihuriro rigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya Qatar n’Umugabane wa Afurika “Qatar Africa Business Forum” yabaye ku wa 9 Ugushyingo 2023.

 

King Promise yaririmbye mu irushanwa rya BAL rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya gatanu. Ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17-25 Gicurasi 2025.

 

Uretse we, abandi bahanzi bazaririmba muri iyi mikino harimo Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Kid from Kigali uri mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda. Irushanwa rya BAL 2025 ririmo amakipe 12 yaturutse mu bihugu 12, agabanyije mu matsinda atatu.

 

U Rwanda ruhagarariwe na APR Basketball Club ndetse umukino wayo wa mbere yawutsinzemo Nairobi City Thunder amanota 92-63.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.